Amakuru avuga ko Yannick Mukunzi uheruka gutandukana na Sandvikens IF yo muri Sweden ashobora gusubira gukina hanze aho gusinyira Rayon Sports.
Inkuru ya Yannick Mukunzi muri Rayon Sports, ni imwe mu nkuru zimaze iminsi zivugwa cyane ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ko ashobora kuyerekezamo kugeza umwaka w'imikino wa 2025-26 urangiye.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibiganiro byabayeho hagati y'impande zombi ndetse buri ruhande rwari rwiteguye gukorana n'urundi.
Gusa amakuru ISIMBI yamenye akesha umwe mu bantu bari hafi y'impande zombi, avuga ko umurindi byari bifite wagabanutse nyuma y'uko Yannick Mukunzi atangiye kubigendamo biguru nteke kubera ko hari ikipe yo hanze y'u Rwanda barimo kuvugana ndetse na we akaba yumva amahitamo ya mbere ari ukongera gusohoka, rero ashobora kuterekeza muri Murera.
Yannick Mukunzi utarahiriwe kubera imvune, mu Kuboza 2025 ni bwo yatandukanye na Sandvikens IF nyuma y'imyaka itandatu yari ayimazemo.
Yannick Mukunzi yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru yaje gutandukana nayo muri 2017 yerekeza muri Rayon Sports yavuyemo 2019 ajya muri Sandvikens.
Source : http://isimbi.rw/bite-bya-yannick-mukunzi-muri-rayon-sports.html