Myugariro Mpuzamahanga w'u munyarwanda, Rwatubyaye Abdul uheruka gusinyira Al Suqoor yavuze ko abakekaga ko ibyo gukina yabivuyemo nta makuru baba bafite ahubwo ari bamwe baba batifuriza umuntu ineza.
Ku gicamunsi cy'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025 nibwo Rwatubyaye Abdul yemejwe nk'umukinnyi mushya wa Al Suqoor ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya.
Mu kiganiro cy'umwihariko yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Rwatubyaye Abdul yavuze ko yishimiye kujya gukina muri iyi shampiyona ikinamo abandi bakinnyi b'abanyarwanda babyirukanye Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Nsabimana Aimable.
Ati "Birashimishije cyane kubona abana b'iwacu turi muri Shampiyona imwe, kumva ko bahari kandi muri Shampiyona irimo guhatana kwinshi birashimishije cyane binatuma izindi shampiyona zigira icyizere cyo kuzana izindi mpano ziri iwacu mu Rwanda."
Ni umukinnyi usinyiye Al Suqoor benshi bari basigaye bamufata nk'umukinnyi utazongera gukina muri Shampiyona zikomeye nk'uwabigize umwuga cyane ko yari amaze igihe nta kipe hari n'abavugaga ko yaba arimo ashaka kubivamo.
Yavuze ko utabuza abantu kuvuga ibyo bashaka kandi ko abakwirakwizaga ayo makuru ari ababa badashakira umuntu ibyiza, ngo abashatse kumenya impamvu yamaze igihe nta kipe barayimenye.
Ati "abantu ariko batekereza ibyo bashaka pe kandi ntabwo wababuza, abo ngabo babifata nk'umukinnyi ugiye kubivamo ni bamwe baba batifutiriza ineza umuntu kandi si bo mana, abari bahagayitse barabimbajije ntabwo bigeze bibwira ibindi."
Yakomeje asobanura uko byagenze ngo amare igihe nta kipe.
Ati "nkimara gutandukana na Brera Strumica yo muri Macedonia nisanze ndi muri case y'uko ntashobora kongera gukinira ikipe zirenze ebyiri mu mwaka umwe w'imikino bituma rero ntegereza ko irindi soko rifungura."
Yabwiye abakunzi be ko bagiye kongera kubona Rwatubyaye bahoze babona abaha ibyishimo.
Ati "Ubutumwa naha abakunzi banjye ni uko mbemera cyane kandi bagiye kongera kubona Rwatubyaye bahoze bemera kuva kera, kwitanga gushira umutima ku kazi no kongera kuba umukinnyi wo guhagararira igihugu mu gihe hari amahirwe."
Rwatubyaye Abdul ni myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru ayikinira kugeza 2016 ubwo yerekezaga muri Rayon.
Hanze y'u Rwanda yakiniye amakipe ariko Kansas na Colorado Rapids zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FC Shkupi na Brera Strumica zo muri Macedonia n'izindi.