Turashaka gutwara Shampiyona tudatsinzwe - Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yavuze ko bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona badatsinzwe.

Ni nyuma yo gutsinda Amagaju bigoranye 1-0 cya Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.

Byiringiro Lague mu magambo make akaba yabwiye ISIMBI ko intego ari ugutwara shampiyona kandi badatsinzwe.

Ati "Shampiyona turayishaka, turifuza kuyitwara kandi tudatsinzwe."

Mbere y'uko uyu mwaka w'imikino wa 2025-26 utangira, Police FC yazanye umutoza Ben Moussa watwaye igikombe muri APR FC, yavuze ko intego bafite ari ukwegukana shampiyona.

Kugeza ubu nyuma y'umunsi wa 4 wa shampiyona, Police FC ni iya mbere n'amanota 12, nta mukino iratsindwa cyangwa ngo inganye, yose yarayitsinze.

Byiringiro Lague avuga ko bifuza gutwara Shampiyona badatsinzwe



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12073

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)