Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y'Ingo muri Rusange (EICV) buheruka gusohorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurirashamibare (NISR) ku wa 16 Mata 2025, bwagaragaje ko abagera ku mavomo rusange bakoresheje iminota iri munsi ya 30 bagera kuri 68% mu gihe 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa isoko y'amazi meza.
Imibare ikubiye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko hakiri urugendo kugira ngo abantu bose bo mu Rwanda babashe kugerwaho n'amazi meza bitabasabye kuzamuka imisozi.
Ni muri urwo rwego World Vision isanzwe ifite intego yo kugeza amazi meza ku baturage yamurikiye abafatanyabikorwa bayo igenamigambi ry'imyaka itanu yo kugeza amazi meza,isuku n'isukura mu bice by'u Rwanda bikiri inyuma.
World Vision yamuritse igenamigambi ry'imyaka itanu yo kugeza amazi meza isuku n'isukura binyuze mu mushinga w'uyu muryango, WASH, uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira 2026 kugeza 2030.
Umuyobozi wa World Vision ushinzwe ibikorwa, Innocent Mutabaruka, yasabye abafatanyabikorwa gushora mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage mu rwego rwo kugabanya imibare y'abantu byatwaraga iminota myinshi kugira ngo bagere ku mazi meza.
Ati 'Turashishikariza n'abandi bikorera ku giti cyabo nk'amabanki mu rwego rwo kugira ngo badufashe muri iyi gahunda yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose. Mu myaka itanu turateganya ko hazashyirwamo miliyari 49 Frw muri ibyo bikorwa ariko ayo mafaranga hari ayo tuzatanga andi atangwe n'abafatanyabikorwa bandi barimo Leta n'abandi bikorera.'
Yakomeje avuga ko binyuze mu bufatanye n'abafatanyabikorwa ba World Vision abagera kuri miliyoni 2,5 bazafashwa kubona amazi meza, ubwiherero n'ubukarabiro bwujuje ibisabwa.
Ati 'Turateganya ko binyuze muri iyi gahunda abagenerwabikorwa bazagezwaho amazi meza bazaba bagera kuri miliyoni 2,5.'
Mutabaruka yakomeje avuga ko World Vision binyuze mu bufatanye na Leta y'u Rwanda ingo abarenga miliyoni 1 bazagezwaho amazi meza.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi, isuku n'isukura, Eng. Gemma Maniraruta, yahamagariye ibigo by'ubucuruzi kwigira kuri World Vision mu kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose.
Ati 'Abafatanyabikorwa mwese muri hano turabasaba gushora imari mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage kugira ngo dufashe igihugu cyacu kugera ku ntego cyihaye y'uko abaturage bose bakwiye kugira amazi meza ndetse akagera mu bice byose by'u Rwanda.'
Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho Rusange y'Ingo (EICV7), bwagaragaje ko Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza bageze kuri 90% bavuye kuri 87% mu 2017.




