Ni ibibazo bikekwa ko byaba byaraturutse ku myubakire itanoze, imicungire mibi yaryo cyangwa bikaba bituruka ku miterere y'ubutaka ryubatseho kuko aho ryubatse hasa no mu gishanga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange, ku wa 19 Nzeri 2025, yasuye amasoko nyambukiranyamipaka yo mu Karere ka Rusizi arimo irya Rusizi I n'irya Bugarama, ari kumwe n'abandi bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko inzu ikoreramo Isoko Nyambukiranyamipaka rya Rusizi I yubatswe hagamijwe kongera urujya n'uruza rw'abantu n'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse ko iyo nteko u Rwanda rukiyikomeyeho.
Ati 'Imbogamizi zagaragaye nko kuba harimo abacuruzi bake, ni ikibazo cy'uko abantu batari barabashije kwegerana ngo bicare bashyireho ingamba zituma abacuruzi bacu bakorera muri iriya nyubako'.
Meya Sindayiheba yavuze ko imbogamizi zagaragajwe bagiye gutangira kuziganiraho n'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Rusizi n'abacuruzi bake bahari kugira ngo Akarere kabafashe kuzikemura.
Ati 'Tuzashyira imbaraga mu bicuruzwa bituruka mu Karere kacu ka Rusizi birimo inyama, imboga, imbuto n'amata. Ibyo byose ni ibicuruzwa bishobora gucururizwa muri ririya soko nyambukiranyamipaka'.
Iri soko rigiye gusanwa
Urebesheje amaso ubona kuri iri soko nyambukiranyamipaka rya Rusizi I hari inkingi zo ku ruhande zacitsemo kabiri, ndetse n'imbere mu byumba hari ahagiye hasatagurika.
Nubwo biri uko ariko, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko raporo y'abahanga yakozwe kuri iri soko yagaragaje ko ibyo bimenyetso byo kwangirika birigaragaho bitaribuza gukomeza gukorerwamo.
Ati 'Iyo raporo y'abahanga twabonye, iratuma uyu munsi bike mu bikwiye gukosorwa tubikosora, tukarushaho no kwegeranya abacuruzi kugira ngo bakore. Mu bikwiye gukosorwa harimo kunoza amarangi, kuyobora amazi y'imvura kugira ngo ye gukomeza gushoka ku nkuta, n'ibindi byoroheje'.
Meya Sindayiheba yavuze ko bagiye no gukorana n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) kugira ngo kigaragaze n'ibindi byakosorwa.
Ati 'Ariko uko inyubako imeze uyu munsi ni inyubako ifite umutekano, ahubwo ibindi tuzongeramo ni ama-camera adufasha gucunga umuteka, kuko nk'uko mwabibonye iriya nyubako nta camera ifite'.
Isoko Nyambukiranyamipaka rya Rusizi I ryuzuye mu 2017 ritwaye arenga miliyari 1Frw. Kuva mu 2017 kugera mu 2019, Abanyekongo bazaga kurihahiramo. Aho icyorezo cya COVID-19 cyadukiye, Abanyekongo bagumye iwabo, Abanyarwanda babashyirayo ibicuruzwa isoko ribura abarikoreramo kuko nta bakiriya bahagije rikigira.



