Karemera Hassan wamamaye mu gusobanura filime nka PK Production yakoze ubukwe na Murekatete Diane bamaze igihe bakundana.
Ni ubukwe bwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026 bubera Ahava River Kicukiro.
Ukaba wabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa aho mu basore bari bagaragiye PK bari biganjemo ibyamamare barimo na Savimbi na we uzwi mu gusobanura filime.
Ni mu gihe Chita ari we wari umusangiza w'amagambo (MC). Nyuma yo gusaba no gukwa haraba umuhango wo gushyingirwa ukaba na wo ubera Ahava River.
Ubu bukwe bubaye nyuma y'uko tariki ya 15 Mutarama 2026 bari bakoze ubukwe imbere y'idini ya Islam ibyo bita "Kufunga Ndoa".
Murakatete byamurenze
Byari ibyishimo kuri PK na Diane
Bari bamaze igihe bakundana
Source : http://isimbi.rw/umusobanuzi-wa-filime-pk-yakoze-ubukwe.html