U Bubiligi bufite ikipe yitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare, n'abandi benshi bayiherekeje ngo bihere ijisho imbonankubone iri siganwa.
Iri tsinda rikigera mu Rwanda ryakoze ibikorwa binyuranye birimo iby'imikino no gusura ahantu ndangamateka.
Manu Wauthier ati 'Mu gitondo, twagiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no ku Ngoro ya Camp Kigali.'
Uyu mugabo yavuze ko kwereka abashyitsi inzibutso bibafasha kumva no gusobanukirwa amateka y'igihugu, n'imbaraga zashyizwe mu kudaheranwa nayo mateka rwaciyemo.
Ati 'Buri gihe iyo mperekeje abashyitsi, mba nshaka ko basura hariya hantu kugira ngo barusheho gusobanukirwa u Rwanda rw'ubu.'
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'urwibutso rwa Camp Kigali bituma umuntu abona amakuru yose mu buryo bwihariye, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo abasirikare b'Ababiligi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu 1994 bishwe, no kumva neza ubudaheranwa bw'u Rwanda.
Benshi mu bitabiriye iyi mikino babanje gutembera hafi y'aho abakinnyi bazahagurukira, abandi bajya kureba umupira w'amaguru i Nyamirambo, baganira ku bitangaje babonye mu Mujyi utuje kandi usukuye.
Ati 'Basubiramo inkuru z'ibyo bahuye na byo n'ibyo babonye bafite amarangamutima menshi, batangajwe cyane n'ubwiza n'isuku biranga umujyi wa Kigali, ubuntu n'urugwiro Abanyarwandakazi n'Abanyarwanda bakirana abashyitsi.'
Yahamije ko hari abamaze gufata icyemezo cy'uko mu minsi iri imbere bazasubira mu Rwanda kubera ibyo biboneye n'amaso.
Ati 'Hari umugore n'umugabo bari muri iri tsinda twazanye bambwiye bati 'Tuzagaruka''
Uyu mugabo wageze mu Rwanda aherekeje abitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare yatangiye ku wa 21 Nzeri 2025, yavuze ko we amaze gusura u Rwanda inshuro nyinshi.
Ati 'Njyewe ubwanjye, naje mu Rwanda kuva mu 1980, kandi buri gihe ngarutse mu Rwanda, nterwa ishema n'iterambere ry'igihugu ndetse n'uko Abanyarwanda batwakira.'
Ibyo uyu mugabo avuga bishimangira ukuri benshi mu basura u Rwanda baba barabwiwe nubwo hari amashusho n'inkuru bikwirakwizwa na bamwe babuza ba mukerarugendo kurusura.
Ishusho y'u Rwanda rw'uyu munsi ireshya buri wese kubera isuku n'umutekano, kwakirana abantu yombi ndetse muri iki gihe rwakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare, ni umwanya mwiza ku bayitabiriye ngo bibonere bimwe mu byo babwiwe kandi bazagende babibarira abandi na bo barusure bihere ijisho.

