U Rwanda ruzatangira kwaka umusoro kuri Netflix na Amazon mu 2026 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itegeko rishyiraho umusoro kuri serivisi z'ikoranabuhanga ryatangajwe muri Gashyantare 2025. Ni serivisi zirimo izikomoka hanze y'igihugu, nk'abishyura Netflix, Amazon n'izindi ziri muri icyo cyiciro.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko 'Amakuru meza ni uko ubwo tuzaba dutangiye umwaka w'ingengo y'imari wa 2026, umusoro kuri serivisi z'ikoranabuhanga uzatangira gukusanywa. Hazaba harimo ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga (e-commerce) nka 'Airbnb', Netflix, Amazon n'ibindi. Bazaba bishyura umusoro kuri serivisi z'ikoranabuhanga zo mu gihugu bakuyemo amafaranga.'

Uwitonze yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo ibisabwa kugira ngo uyu musoro utangire gukusanywa bijye mu buryo, nk'uko byatangajwe na The New Times.

Muri Gashyantare 2025 kandi hashyizweho itegeko rishyiraho umusoro w'ubukerarugendo ku icumbi ryatangiye gukurikizwa ku wa 1 Nyakanga 2025.

Riteganya ko igipimo cy'uwo musoro ari 3% by'amafaranga yishyuwe cyangwa azishyurwa ku icumbi hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.

Riteganya kandi ko inshingano z'ikigo gitanga icumbi ku bijyanye n'umusoro w'ubukerarugendo ku icumbi ari ukwiyandikisha ku musoro w'ubukerarugendo ku icumbi mu buyobozi bw'imisoro hakurikijwe uburyo bugenwa n'ubwo buyobozi.

Harimo kandi kwishyuza umusoro w'ubukerarugendo ku icumbi no gushyikiriza ubuyobozi bw'imisoro umusoro w'ubukerarugendo ku icumbi mu gihe giteganywa n'iri tegeko.

Uyu musoro w'ubukerarugendo ku icumbi, iri tegeko riteganya ko utangira kubarwa ku munsi ubwishyu bw'icumbi bwakiriweho.

Ni umusoro utangwa n'ibigo bicumbikira abantu harimo amahoteli, inzu z'amacumbi (lodges), appartements, motels, n'izizwi nka 'Airbnb'

RRA yatangaje ko nyuma y'uko uwo musoro utangiye gukusanywa abasora bitwaye neza bakurikiza ibyo basabwa na cyane ko kuwukusanya byatangiye ku wa 15 Kanama 2025.

Agaruka kuri uyu musoro Uwitonze yavuze ko, bishimishije kubona abasora baratangiye kuzuza inshingano zabo bakubahiriza ibiteganywa n'amategeko.

Ati 'Umusoro ukusanywa buri kwezi. Ikigo cy'ubucuruzi gikusanya umusoro muri uko kwezi, nk'urugero kuva ku wa 1 kugeza ku wa 30 kikawohereza kuri RRA bitarenze ku wa 15 ku kwezi gukurikiyeho.'

Ku batubahiriza amategeko bagashaka kutishyura imisoro, uyu muyobozi yavuze ko bari gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abakerensa uwo musoro batahurwe.

Ati 'Abo baba badashaka gusora tuzabafata vuba, ndetse dushobora gutahura imisoro yose itarishyuwe. RRA iri gukorana n'abagura ibicuruza ndetse na EBM mu gutahura iyo misoro.'

Umusoro kuri serivisi z'ikoranabuhanga uzatangira gukusanywa mu 2026



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusoro-kuri-serivisi-z-ikoranabuhanga-uzatangira-gukusanywa-mu-2026

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)