Amavugurura akomeye mu miyoborere y'Ingabo z'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RDF (Rwanda Defense Force) yavutse hashingiwe ku Itegeko n°19/2002 ryo kuwa 17/05/2002 rishyiraho Ingabo z'Igihugu, itandukanye cyane n'iriho ubu mu bijyanye n'imiyoborere, ibikoresho birimo intwaro n'impuzamankano, ubumenyi n'ubunyamwuga.

Iteka rya Perezida n° 015/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga inama zifata ibyemezo mu Ngabo z'u Rwanda n'Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga ibyiciro by'Ingabo z'u Rwanda yasohotse mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 27/08/2025, agaragaza impinduka zikomeye zakozwe mu miyoborere y'ingabo z'u Rwanda.

Izi mpinduka zakozwe mu Nama Nkuru y'ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda, zigera mu Nama Mpuzabikorwa, Inama y'Ubuyobozi Bukuru, mu Nama y'Abakuru b'ingabo, mu biro by'abajyanama bakuru no mu mashami y'ingabo z'u Rwanda.

Inama Nkuru y'Ubuyobozi Bukuru yaragutse

Inama Nkuru y'Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda ni urwego rutanga umurongo mugari ruyoborwa n'Umugaba w'Ikirenga. Iyi nama iterana rimwe mu mwaka n'igihe cyose bibaye ngombwa, igafata ibyemezo ku rwego rwo hejuru birebana n'umutekano w'igihugu n'imiyoborere y'Ingabo z'u Rwanda muri rusange.

Iteka rya Perezida ryo mu 2012 ryateganyaga ko inama nkuru y'ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda igizwe n'abantu barimo Umugaba w'Ikirenga, Minisitiri w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'ingabo, abagaba b'ingabo n'ababungirije, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, abayobozi ba Rejima, abayobora Burigade na Diviziyo, abayobozi b'amashuri, Kaminuza n'ibitaro bya Gisirikare, abayobozi bakuru n'abayobozi b'amashami mu Buyobozi Bukuru bw'Ingabo.

Ryateganyaga ko mu gihe bibaye ngombwa, iyi nama ishobora gutumirwamo abandi bantu, kandi ko Umugaba w'Ikirenga ashobora by'umwihariko gutumira mu Nama Nkuru y'Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda ba Jenerali bakiri mu kazi n'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, kugira ngo bige ku birebana na politiki, ingamba n'indangagaciro by'Ingabo z'u Rwanda.

Iteka rishya ryahinduye inyito y'Inama Nkuru y'ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda, iba 'Inama Nkuru y'Ubuyobozi Bukuru' bw'ingabo. Risobanura ko ifata ibyemezo ku rwego rwo hejuru ku birebana no kurinda Igihugu n'umutekano wacyo, n'imiyoborere rusange y'Ingabo z'u Rwanda.

Risobanura ko igizwe n'Umugaba w'Ikirenga, Minisitiri Mukuru, Umugaba Mukuru wungirije, abagaba b'ingabo, Umugenzuzi Mukuru, abagaba b'ingabo bungirije, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, ba komanda ba diviziyo, ab'imitwe, ab'Inkeragutabara ku rwego rw'Intara, ab'amatsinda y'ingabo zirwanira mu kirere na burigade.

Inama Nkuru y'Ubuyobozi Bukuru igizwe kandi n'Umuyobozi wa Kaminuza y'Ingabo, abayobozi b'Akademi ya Gisirikare, abayobozi b'amashuri na koleji bya gisirikare, Umuyobozi w'Ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda byigisha n'abayobozi b'ibigo by'ubuvuzi bya gisirikare, abayobozi bakuru n'abayobozi b'amashami mu Buyobozi Bukuru bw'Ingabo.

Inama Nkuru y'Ubuyobozi Bukuru bw'ingabo z'u Rwanda iyoborwa n'Umugaba w'Ikirenga

Izindi nama zifata ibyemezo mu ngabo z'u Rwanda

Iteka ryo mu 2012 ryateganyaga ko 'Komite Mpuzabikorwa ya Minisiteri y'Ingabo' ishinzwe gusuzuma iby'ingenzi muri politiki, igenamigambi, gahunda n'imiyoborere muri Minisiteri y'Ingabo, igaterana buri kwezi n'igihe cyose bibaye ngombwa ikayoborwa na Minisitiri ufite ingabo z'igihugu mu nshingano ze.

Abari bagize iyi Komite ni Minisitiri w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'ingabo, abagaba b'ingabo n'ababungirije n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, icyakoze mu gihe byabaga biri ngombwa, yashoboraga gutumirwamo abandi bantu.

Iteka rishya riteganya ko 'Inama Mpuzabikorwa' igizwe na Minisitiri w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Wungirije, abagaba b'Ingabo, Umugenzuzi Mukuru, abagaba b'Ingabo bungirije n'Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo.

Iteka ryo mu 2012 risobanura ko 'Inama y'Ubuyobozi Bukuru' ari urwego rufata ibyemezo rushinzwe ibintu byose bijyanye n'imiyoborere y'Ingabo z'u Rwanda, iterana buri kwezi n'igihe cyose bibaye ngombwa, ikayoborwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo. Ryasobanuraga ko abayigize ari Umugaba Mukuru w'Ingabo, Abagaba b'Ingabo n'ababungirije.

Iteka rishya risobanura ko 'Inama y'Ubuyobozi Bukuru' igizwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'Ingabo Wungirije, abagaba b'Ingabo, Umugenzuzi Mukuru, abagaba b'Ingabo bungirije, Komanda w'Umutwe ushinzwe kurinda inzego nkuru z'Igihugu, Komanda w'Umutwe w'Ingabo ushinzwe ibikorwa byihariye n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry'ubutasi mu Ngabo z'u Rwanda.

Risobanura kandi ko Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda ashobora gushyiraho undi ugize Inama y'Ubuyobozi Bukuru.

Iteka ryo mu 2012 ryateganyaga ko 'Inama y'Abakuru b'Ingabo z'u Rwanda' yiga ku bikorwa n'ubuyobozi by'ingabo muri rusange, igaterana igihe cyose bibaye ngombwa kandi ikayoborwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z' u Rwanda.

Abari bagize Inama y'Abakuru b'ingabo z'u Rwanda' ni Umugaba Mukuru w'Ingabo, abagaba b'Ingabo n'ababungirije, abayobozi ba Rejima, abayobozi ba Burigade na Diviziyo, abayobozi b'Amashuli, Kaminuza n'ibitaro bya Gisirikare, abayobozi Bakuru n'Abayobozi b'Ibiro mu Buyobozi Bukuru bw'Ingabo, abayobozi ba za Batayo, ariko iri teka ryateganyaga ko mu gihe bibaye ngombwa iyo ishobora gutumirwamo abandi bantu.

Iteka rishya riteganya ko iyi nama ishinzwe imiyoborere n'imyitwarire mu Ngabo z'u Rwanda kandi ko iterana rimwe mu mezi atatu n'igihe cyose bibaye ngombwa, ikayoborwa n'Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda kandi iyo bibaye ngombwa, ashobora gutumiramo undi muntu.

Iri teka ryasohotse tariki ya 27 Kanama risobanura ko Inama y'Abakuru b'ingabo z'u Rwanda igizwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Umugaba Mukuru w'Ingabo Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, abagaba b'Ingabo, Umugenzuzi Mukuru, abagaba b'Ingabo bungirije, abayobozi b'imitwe y'Ingabo n'abayobozi b'Inkeragutabara ku rwego rw'Intara, Umuyobozi w'Ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda byigisha n'abayobozi b'ibigo by'ubuvuzi bya gisirikare.

Iyi nama kandi igizwe n'abayobozi ba Akademi ya Gisirikare y'u Rwanda, abayobozi b'amashuri na koleji bya gisirikare, abayobozi bakuru n'abayobozi b'ibiro mu Buyobozi Bukuru bw'Ingabo n'abayobozi ba batayo n'ab'Inkeragutabara ku rwego rw'Akarere.

Minisitiri w'Ingabo ni we uyobora Inama Mpuzabikorwa; Umugaba Mukuru akayobora Inama y'Ubuyobozi Bukuru n'Inama y'Abakuru b'ingabo

Ibiro by'abajyanama bakuru byariyongereye

Iteka rya Perezida N° 34/01 ryo kuwa 03/09/2012 rigena inshingano z'inama z'Ingabo z'u Rwanda zifata ibyemezo, abazigize n'imikorere yazo, ryagaragazaga ko abajyanama bakuru mu ngabo z'u Rwanda batanu.

Abo barimo uwo mu biro bikuru bya mbere ushinzwe abakozi (J1), ubutegetsi n'imari, uwo mu bya kabiri ushinzwe ibijyanye n'iperereza rya gisirikare n'umutekano, uwo mu biro bikuru bya gatatu ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, igenamigambi n'inyigisho, uwo mu biro bikuru bya gatanu ushinzwe n'ibikoresho n'uwo mu biro bikuru bya gatanu ushinzwe ibijyanye n'imikoranire y'igisirikare n'inzego za gisivili, uburere mboneragihugu, umuco na siporo (J5).

Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga ibyiciro by'Ingabo z'u Rwanda rigaragaza ko inyito 'Umujyanama Mukuru' mu ngabo z'u Rwanda yagenwaga n'iteka ryo mu 2012 yavuyeho, isimburwa 'ibiro by'abajyanama bakuru'.

Ubu hari ibiro by'abajyanama bakuru b'ingabo z'u Rwanda icyenda, birimo ibya mbere bishinzwe kunganira Umugaba Mukuru w'ingabo, abagaba n'ababungirije mu bijyanye no gushaka abajya mu ngabo, imicungire n'imiyoborere y'abasirikare b'ingabo z'u Rwanda (J1), ibya kabiri bikaba ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare rifasha mu bijyanye n'iperereza rya gisirikare no kurinda igihugu (J2).

Ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare kandi rishinzwe gukorana n'inzego z'umutekano hagamijwe gutanga amakuru y'iperereza anoze afasha mu ifatwa ry'ibyemezo mu bijyanye no kurinda Igihugu.

Hari kandi ibiro by'abajyanama bakuru bya gatatu (J3) bifasha mu bijyanye n'igenamigambi n'ibikorwa bya gisirikare, gutegura ingabo zijya mu kazi ka gisirikare, guhuza ibikorwa byerekeye ingendo z'ingabo n'imikorere yazo n'ibya kane (J4) bifasha mu bijyanye no gushakira Ingabo ibikoresho no kuzongerera ubushobozi.

Iri teka ryashyizeho ibiro by'abajyanama bakuru bya gatanu (J5) bifasha mu bijyanye n'ibikorwa birebana n'igenamigambi ry'ibikorwa, ingengo y'imari, politiki n'ingamba, n'ibindi byabaho bitateganyijwe n'ibya gatandatu (J6) rifasha mu bijyanye na politiki zo guteza imbere itumanaho rya gisirikare n'ishyirwa mu bikorwa ryaryo ku buryo burambye.

Ingabo z'u Rwanda ubu zifite ibiro by'abajyanama bakuru bya karindwi (J7) bifasha mu bijyanye n'amahugurwa, amahame ya gisirikare, inyigisho zisanzwe n'izihariye kugira ngo hagerwe ku rwego rwiza rwa gisirikare kandi rubungabungwe n'ibya munani (J9) bifasha mu bijyanye n'imikoranire y'igisirikare n'inzego za gisivile, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo, uburere mboneragihugu, umuco, siporo n'imyidagaduro.

Buri biro bikuru by'abajyanama bakuru mu ngabo z'u Rwanda bigira umuyobozi waryo nk'uko iteka rya Perezida ribiteganya.

Ibiro by'abajyanama bakuru mu ngabo z'u Rwanda byageze ku icyenda bivuye kuri bitanu

Amashami y'ingabo z'u Rwanda

Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga ibyiciro by'Ingabo z'u Rwanda ryashyizeho amashami ane y'ingabo z'u Rwanda, ashinzwe gutanga serivisi mu byiciro bitandukanye. Ayo arimo ibiro bishinzwe ingengo y'imari n'imari bishinzwe gucunga no guhuza ibyerekeranye n'ingengo y'imari n'imari mu ngabo z'u Rwanda.

Harimo ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro rishinzwe guhuza ibikorwa byo kubungabunga amahoro bikorwa n'Ingabo z'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw'akarere ndetse n'imikoranire hagati y'u Rwanda n'ikindi gihugu.

Ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro rihuza kandi ibikorwa byose bijyanye no gusimburanya ingabo ziri mu butumwa, ibikoresho byazo no kohereza Ingabo z'u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro.

Hari ishami rishinzwe ubuvugizi mu Ngabo z'u Rwanda rishinzwe kumenyesha abaturage politiki, ibikorwa n'ibyagezweho n'Ingabo z'u Rwanda. Rinashinzwe ubuvugizi mu ngabo z'u Rwanda riharanira ubwumvikane hagati y'Ingabo z'u Rwanda na rubanda ku bibazo by'imibanire rusange no guha rubanda amakuru.

Ishami rya kane rishinzwe iby'amategeko rishinzwe gutanga serivisi zirebana n'amategeko mu Ngabo z'u Rwanda.

Iteka rya Perezida riteganya ko buri shami ry'ingabo z'u Rwanda rivugwa haruguru rigira umuyobozi waryo.

Iteka rishya ryashyizweho amashami ane y'ingabo z'u Rwanda
Amavugurura akorwa mu ngabo z'u Rwanda agamije guteza imbere ubushobozi bwazo n'ubunyamwuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavugurura-akomeye-mu-miyoborere-y-ingabo-z-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)