Nyaruguru: Ubuke bw'ibikorwaremezo buracyari igihato mu iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'Akarere ka Nyaruguru, yahuje ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'abahakomoka ariko batuye mu bindi bice by'igihugu.

Ni inama yize ku ngingo zitandukanye zirebana n'iterambere rya Nyaruguru, ndetse n'uruhare rwa buri wese mu bahavuka mu kumenyekanisha akarere no kukabera ambasaderi mwiza atungira agatoki abashoramari ahakwiye gushorwa imari.

Mu byagiye biganirwaho, abaturage bakomoje ku bibazo bikwiye gukubitwaho umwotso n'abashoramari, birimo ibigo by'uburezi n'ubuvuzi byigenga bikwiye kongerwamo imbaraga ngo byunganire Leta.

Aba baturage bagaragaza ko nko mu rwego rw'uburezi, hakenewe amashuri yigenga yaba ay'inshuke n'abanza, kuko hagaragara ababyeyi bacyohereza abana babo mu Karere ka Huye kuhashaka uburezi bufite ireme kuko babubuze iwabo, ibituma abana basaga 60 ku munsi bakora urugendo rurerure bajya kwigira i Huye kubera kubura amashuri yigenga, ariko hakaba n'abandi babura uko babigenza ariko babyifuzaga.

Nyirabahinyuza Béatrice uri mu batuye i Nyaruguru, yagize ati ''Ikituvuna ni ukubona umubyeyi atuye hano i Nyaruguru za Kibeho na Ndago, ariko akarenga agategera abana bato ngo bajye kwiga ahandi! Babaye biga hafi aha iwacu, byabafasha kuruhuka bihagije noneho n'imitsindire ikiyongera natwe ababyeyi bikadukiza imihangiko yo kumva umwana ahora mu nzira.'

Iyi ngingo y'ibikorwaremezo bidahagije ayihuje n'Umushumba w' Itorero Seira Community Church, Bishop Mutabaruka Aphrodis, nawe wagaragaje ko aha hantu hatari amashuri menshi yigenga.

Yagize ati 'Hakenewe ubuvugizi kugira ngo na hano hashobore kuboneka amashuri yigenga, bifasha mu mutuzo w'abahatuye n'abahakorera babe bazana n'imiryango hano bifashe no mu iterambere ry'akarere ko nibo bahindukira bagahahira abacuririza bikazamura amajyambere y'abaturage bose'.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel yemera iki cyuho kiri mu rwego rw'uburezi, gusa akanatanga icyizere ko hari ibiri gukorwa ngo haboneke amashuri yigenga ahagije.

Ati 'Hari ikibazo koko cy'abana bajya kwiga i Huye cyangwa ababyeyi bakora muri Nyaruguru babona umwana ageze igihe cyo kwiga bakimuka ahandi kubera kujya gushaka uburezi bunoze, ariko turimo turavugana n'abafatanyabikorwa ngo tugishakire umuti.'

Yagaragaje ko ku bufatanye n'Abihayimana bakorera i Kibeho hari umushinga mugari w'ishuri ryigenga uzaba urimo amashuri y'inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza y'ubumenyingiro, ibi byose bikaba byitezweho guhashya ikibazo kijyanye n'amashuri atanga uburezi buhamye yifuzwa na bamwe mu babyeyi.

Hari amakuru IGIHE yamenye avuga ko hejuru ya 90% by'abakozi bakorera ku Karere ka Nyaruguru bakora bataha i Huye.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yari yitabiriwe n'abakomoka i Nyaruguru batuye ahandi
Meya wa Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yemera ko hari icyuho kigihari mu rwego rw'amashuri muri Nyaruguru, ariko bakomeje guharanira kukiziba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-ubuke-bw-ibikorwaremezo-buracyari-igihato-mu-iterambere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)