Ntabwo irerero rya Umuri Foundation rya Jimmy Mulisa iki cyumweru cyaribereye ryiza kuko bahuye n'isanganya imodoka yatwaraga abakinnyi yarahiye irakongoka.
Umuri Foundation ni irerero rya Jimmy ririmo ibyiciro bitandukanye kuva ku bana bato kugeza no ku bakinnyi bamaze gukura bakina icyiciro cya gatatu.
Iki cyumweru ntabwo cyababereye cyiza kuko imwe mu modoka zatwaraga abakinnyi yahiye igakongoka.
Jimmy Mulisa binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko ababajwe n'iyi nkuru mbi.
Ati "imodoka yacu ya Umuri Foundation yari imaze imyaka 2 itwara abakinnyi bacu n'inzozi zacu yahiye. Ntibyoroshye kuyibona igenda ariko ni ubuzima, urugendo rurakomeje."
Iyi modoka ikaba yarahiye ku wa Gatatu w'iki cyumweru tariki ya 27 Kanama 2025, nta mukinnyi wari urimo.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yarimo umushoferi gusa yarimo agenda agiye mu igaraje anagezeyo ariko agerayo yashyushye cyane niko guhita igurumana.