RIB yaciye amarenga yo guta muri yombi Yampano n'umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ibishobora gutuma umuhanzi Yampano ndetse n'umugore we bashobora kwisanga batawe muri yombi nyuma y'uko bagaragaye mu mashusho y'urukozasoni amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, Dr.Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko urwego avugira ruri gukora iperereza ryimbitse ku ruhare rw'umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ndetse n'umukunzi we Uwineza Diane mu ishyirwa hanze ry'aya mashusho.

Ati 'Kumva ko Yampano yatabwa muri yombi birashoboka kuko n'ubu turi gukora iperereza ku uruhare rwe mu ishyirwa hanze ry'aya mashusho y'urukozasoni, nibimuhama icyo gihe we n'uwo yagaragaye ari kumwe na we bazabihanirwa .'

Dr. Murangira yanashimangiye ko nk'urwego nyubahiriza tegeko bashyira mu bikorwa uko itegeko ryanditswe kandi rikemezwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho kuba byakubahirizwa hashingiwe ku myumvire y'umuntu ku giti cye, yanahamije ko iyo haza kuba haragendewe muri uwo mujyo, Yampano yagakwiye kuba yarafunzwe ku ikubitiro hagicicikana ariya mashusho.

Yanakomeje avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 34 y'amategeko ateganya ibyo gukumira ibyaha bikorewe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ku ikoranabuhanga ryitsa ku byo 'gushyira ahagaragara amashusho cyangwa amafoto agaragaza imikoreshereze y'ibitsina hakoreshwe telephone cyangwa mudasobwa' ari byo byatumye hihutirwa guta muri yombi abasakaje aya mashusho kuruta abayifashe cyangwa abayagaragayemo.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko kugeza ubu rumaze guta muri yombi abantu bagera kuri batanu rubakurikiranyweho gusakaza aya mashusho y'uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Ngo'.

Aba batanu bamaze gutabwa muri yombi ni Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad, Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Kalisa John uzwi nka K John na Ishimwe François Xavier.

RIB yibukije urubyiruko ko rukwiye kujya rwirinda kuba ba nyirabayazana b'igisebo, urubwa no gutakarizwa icyizere no kugaragara nk'ibyomanzi muri sosiyete bishobora kubabaho bishingiye ku mashusho y'urukozasoni bifata.

Yampano, RIB yavuze ko ashobora gufungwa iperereza riramutse rigaragaje uruhare rwe mu gusakaza amashusho ye y'urukozasoni



Source : http://isimbi.rw/rib-yaciye-amarenga-yo-guta-muri-yombi-yampano-n-umukunzi-we.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)