Ni amahugurwa bari bamazemo amezi umunani.
ALX Pathway Program ifasha abanyeshuri basoje ayisumbuye kubona ubumenyi bw'ingenzi bakeneye ku isoko ry'umurimo baba batarahawe mu ishuri ndetse bagashakirwa buruse zuzuye zo kwiga mu mahanga.
Aba banyeshuri bahawe amahugurwa ku bijyanye n'imari, kwihangira imirimo, ibarurishamibare, amahugurwa ajyanye na mudasobwa byose bishingiye ku kwihangira imirimo mu nzego zitandukanye.
Aba banyeshuri kandi bahawe amahugurwa bafasha gutekereza mu buryo bwagutse, guhangana n'ibibazo bikomeye n'ibindi bibafasha kuba muri iyi Si ikataje ku rwego mpuzamahanga.
Umuhango wo kwishimira iyi ntambwe wiswe Tambali witabiriwe n'abantu batandukanye baba abanyeshuri, abasoje muri iyi gahunda, abarezi, abarimu n'inshuti z'abasoje amahugurwa mu nzego zitandukanye.
Umusesenguzi muri ALX Pathway Program witwa Cedric Nsengiyumva, yashimiye abitabiriye ku ruhare rukomeye bagaragaje uruhare rukomeye muri aya mahugurwa, anashimira abanyeshuri ku murava bagaragaje.
Mu batanze ubuhamya bw'uburyo ALX Pathway Program ari ingirakamaro, harimo na Jovite Sinzahere, ufite umukobwa witwa Lisette Mukiza wamaze kubona buruse yo kwiga muri African Leadership University mu Birwa bya Maurice.
Ati 'Iyi buruse yatumye nzigama miliyoni 220 Frw nagombaga kwishyura mu myaka ine iri imbere. Ni amahirwe azahindura ubuzima bw'umukobwa wanjye. Ni ikimenyetso kigaragaza uburyo ALX itanga uburezi bufite ireme.'
Yavuze ko ALX Rwanda yunguye umukobwa we ubumenyi haba mu gutanga ibitekerezo, mu itumanaho, kwigaragaza mu buryo bukwiriye no gutekereza mu buryo bwagutse n'ibindi.
Umwe mu banyeshuri bahawe ubumenyi yavuze ko ubwo batangiraga guhabwa ayo mahugurwa, kuba bahagarara imbere y'abantu benshi bagatanga ibitekerezo byari ikibazo gikomeye.
Ati 'Icyakora uko iminsi yatambutse duhabwa aya mahugurwa twiyubatsemo icyizere dutera imbere mu bintu byinshi. Ubu icyizere cyariyongereye cyane.'
Uretse kungura ubumenyi abanyeshuri, Pathway Program, abanyeshuri 17 bahawe buruse yuzuye, aho bazishyurirwa byose, mu gihe abandi 10 bahawe buruse aho bishyurirwa igice.
ALX Rwanda ikagaragaza ko muri rusange abarenga 70 bemerewe kwiga muri kaminuza zirandukanye mu gihe abandi bagishakishirizwa aho kwiga.
Umuyobozi ushinzwe imyigire muri ALX Rwanda, Dare Daramola, yashimiye ababyeyi batahwemye gushyigikira abana babo, anashimira abanyeshuri batatu bitwaye neza kurusha abandi.
Abanyuze muri Pathway Program kandi na bo bakomeje kwiyubaka mu buryo butandukanye, bamwe babasha kubona inguzanyo zo kwiga, kwiyishyurira amashuri n'ibindi.
ALX Rwanda ni ishuri rishamikiye kuri ALX Africa rigamije guteza imbere impano mu by'ikoranabuhanga ndetse no kurema abayobozi beza b'ejo hazaza.
Iri shuri ryigisha amasomo y'ubumenyingiro mu bijyanye n'ikoranahunga nk'isesenguramakuru (Data Analytics), Data Science, Cloud Computing, Salesforce Administrator na Software Engineering.
ALX Africa kandi ifasha abana b'Abanyafurika kubona impamyabumenyi muri kaminuza zikomeye muri Afurika. Ku bijyanye n'ikoranabuhanga ALX Pathway inafasha urubyiruko rwo mu mijyi umunani ya Afurika gusaba kwiga muri kaminuza uyu muryango akoramo.








Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-110-basoje-amahugurwa-atangwa-na-alx-rwanda