Taddeo Lwanga yahishuye umukinnyi akumbuye muri APR FC, ibyo atazibagirwa, ubutumwa ku bafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'Umugande wakiniraga APR FC ubu akaba akinira Vipers FC yo muri Uganda, Taddeo Lwanga yavuze ko umukinnyi azakumbura muri iyi kipe ari Niyibizi Ramadhan.

Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI nyuma y'umukino ikipe ye ya Vipers yanganyijemo na Azam FC 0-0 ejo hashize kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yavuze ko imyaka 4 yakiniye APR FC ari imyaka myiza cyane kuko yayigirimo ibihe byiza.

Ati "byari ibihe byiza, njyewe ndatsinda aho ngiye hose rero mba ngomba kwegukana ibikombe ariko ubu aho ni ahahise na APRFC, ndayifuriza ibyiza, ubu njye natangiye urundi rugendo na VipersFC."

Agaruka ku bihe atazibigirwa muri APR FC, yavuze ko ibikombe yegukanye bizahora mu ntekerezo.

Ati "gutwara ibikombe, ntabwo nakwibuka imikino nakinnye ariko iyo wegukanye ibikombe uhabwa umudali, uwo mudali rero urahaguma n'iyo wicaye uravuga uti muri APR FC nakoze ibi n'ibi."

Agaruka ku mukinnyi yakundaga muri APR FC yavuze ko ari Niyibizi Ramadhan ndetse amakumbuye.

Ati "ni Ramadhan [Niyibizi], natangiye no kumukumbura kandi na we ndabizi arankumbuye."

Yanamuzaniye jersey ya Vipers nk'urwibutso azajya ahora amwibukiraho.

Taddeo Lwanga wemeza ko akumbuye kuba mu Rwanda, yifurije abakunzi ba APR FC kuzahirwa n'uyu mwaka w'imikino wa 2025-26.

Taddeo Lwanga yinjiye muri APR FC muri 2021 batandukana 2025 nyuma y'imyaka 4, batwaranye ibikombe 4 bya shampiyona n'igikombe kimwe cy'Amahoro.

Ntazibagirwa ibikombe yatwaranye na APR FC
Inshuti ye ni Niyibizi Ramadhan yanamuzaniye jersey ya Vipers FC, ngo yatangije kumukumbura



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11735

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)