Itsinda ry'abahanzikazi bo mu gihugu cya Uganda, Kataleya & Kandle ryaciye ururondogoro imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwemeza ku mugaragaro ko Sheebah Karungi ari we muhanzikazi wicaye ku ntebe y'ubwamikazi mu muziki wa Uganda.
Ubwo aba bakobwa bari mu kiganiro bagiranye na radio ya Galaxy FM, ntabwo bigeze bita ku mpaka zari zimaze iminsi zivuga ku bahanzi barimo Cindy Sanyu na Ava Peace bari basanzwe biyita abamikazi mu muziki w'iki gihugu, bemeje ko babona Sheebah nk'umuhanzi wo gushima mu bababanjirije kandi ugifite imbaraga.
Muri iki kiganiro, Namakula Hadiijah uzwi nka Kataleya na Nabatuusa Rebecca Robins ukoresha amazina ya Kandle bagaragaje ko imyaka ine bamaze mu muziki yabahaye isomo rikomeye ku nzitizi zihari, bityo ikaba ibafasha kurushaho kubaha Sheebah nk'umuhanzikazi wamaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru akanaguma ku gasongero mu myaka irenga icumi.
Bati 'Tumaze imyaka ine gusa, ariko ibyo twanyuzemo ni byinshi kandi birakomeye. None se niba Shebaah amaze imyaka irenga icumi ahangana ntitwagira icyo tumuvugaho? Kubona agihagaze mu muziki uyu munsi ni ikintu gikomeye cyane ndetse akwiye kubiherwa ikamba ry'ubwamikazi w'umuziki wa Uganda.'
Ibi bije bisubiza mu buryo bweruye impaka zari zimaze iminsi zishamikiye ku magambo y'uwitwa Ava Peace, uherutse kwiyita 'new generation Queen,' ibintu byahise biba imbarutso y'urukurikirane rw'amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.
Mu kubikomozaho, Kataleya & Kandle bavuze ko babona ko kwiyita 'Queen' atari byo bikwiye gushyirwaho imbaraga, ahubwo ko uwo mukoro wo kugena ugomba kubyitwa bigomba guharirwa abafana.
Bati 'Ni byiza kwiyemera no kwiyita umwamikazi w'umuziki, ariko tugomba kubirekera abafana bakaba ari bo babyemeza. Ni bo badutega amatwi, ni bo batugira abo turi bo. Sheebah ni umuhanzi w'umugore muri Uganda, ariko sinigeze numva yiyita ngo ni we Queen. Ni abafana babimushyiraho.'
Mu mwaka wa 2021 ni bwo aba bahanzikazi bakoze indirimbo zirimo 'Muzibe wa love', 'Tonafuya' na 'Do me' zakunzwe cyane byemezwa ko zatumye batangira gutekerezwa nk'ibyamamare by'ahazaza mu muziki wa Uganda.
Source : http://isimbi.rw/kataleya-kandle-baciye-impaka-zari-hagati-ya-sheebah-na-cindy-sanyu.html