Uruganda rutanga amashanyarazi aturutse kuri Nyiramugengeri rwitwa Hakan Peat Plant ruherereye mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara rukaba rwaratangiye gutanga amashanyarazi kuva mu 2021.
Nubwo abakozi bagabanyutse, ariko ntibagiye bose kuko rwakomeje imirimo yo gutunganya amashanyarazi, ibyahaye akazi abasaga 800 baruturiye biganjemo abacukura nyiramugengeri n'abandi bakora indi mirimo mu ruganda.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko uru ruganda rwashyize imbaraga mu gushyigikira iterambere ry'akarere muri byinshi birimo guhanga akazi ku baruturiye, gutera inkunga ikipe ya Gisagara Volleyball Club n'ibindi.
Ati 'Uruganda rukoresha abaturage bageze kuri 800 barimo abacukura nyiramugengeri n'abandi bakora mu ruganda. Aba bose bahembwa agera kuri miliyoni 60 Frw ku kwezi. Ubu tubabona no mu gufasha ikipe ya Volleyball ya Gisagara, aho bagiye batanga inkunga ifatika. Babaye abafatanyabikorwa b'akarere mu buryo bwagutse.''
Rutaburingoga yakomeje avuga ko byanongereye urujya n'uruza muri ako gace, byongera icyashara cy'abakodeshwa inzu, byongera ubucuruzi n'akazi ko gutwara abantu n'ibintu biherekeza.
Mu bindi bishimwa harimo inzu 40 zahubatswe bikozwe n'uruganda, gufasha abatishoboye baturiye uruganda no gufasha mu iterambere ry'amashuri ahaturiye.





