Umunyarwenya uri mu bagezweho muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga, G Tuff yishimiye bikomeye uburyo yaraye yitwaye mu iseka rusange rizwi nka Gen-Z Comedy.
Ibi byaraye bibaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025 muri Camp Kigali, uyu munyarwenya yari yatumiwemo.
G-Tuff akaba yeretswe urukundo rudasanzwe n'abari bitabiriye iki gitaramo aho yavuye ku rubyiniro batabishaka.
Nyuma y'iki gitaramo G-Tuff akaba yavuze ko uburyo byagenze byamurenze atari byo yakekaga, akaba yashimiye Imana yabimufashijemo.
Ati "Ni ibintu bintunguye mu buzima bwanjye, ukuntu mbibonye uko numvaga biri bugende n'uko bigenze harimo itandukaniro cyane, birantunguye hano muri Gen-Z tuba twaje guseka, tubatwaje gushaka ibyishimo rero iyo uje ugakotora (ugaseba) ni ibintu biba bibabaje cyane ariko ndashimira Imana cyane."
Yakomeje avuga ko mbere yo kuza ku rubyiniro (stage) ari mu rwambariro yagize ubwoba bwinshi satani yamuteye bituma ahita asenga.
Ati "Ndibuka ndi mu rwambariro hajemo akantu k'akoba, satani arambwira ngo urahiye, yambwiye ngo urahiye, nahise mpaguruka ndahagarara ndasenga."
G-Tuff ni umwe mu banyarwenya bagezweho muri ino minsi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube binyuze mu biganiro akora.