Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya Shkupi yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia yerekanye Rwatubyaye Abdoul nk'umukinnyi wayo mushya.

Rwatubyaye aherutse gusinya amasezerano y'imyaka ibiri ari umukinnyi w'iyi kipe yigeze gukinira hagati y'umwaka wa 2021 na 2022 nbere yo kugaruka mu Rwanda.

Uyu myugariro w'umunyarwanda yerekeje muri Macedonia avuye mu ikipe ya Rayon Sports yari abereye Kapiteni.

Abdoul Rwatubyaye w'imyaka 27 agiye muri Shkupi FF aguzwe agera ku bihumbi milongo itatu by'Amadorali y'Amerika, ni amasezerano yaguzwe muri Rayon Sports yari asigaranyemo amezi atandatu.

Mu yandi makuru arebana n'abakinnyi b'abanyarwanda, Umukinnyi wo hagati Manishimwe Djabel yamaze gutangira imirimo muri Iraq mu ikipe ya  Al-Quwa Al-Jawiya.

Djabel yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi atanu.

Ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya ibarizwa mu kiciro cya mbere muri Iraq iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo aho ifite amanota 33 mu mikino 13 imaze gukinwa muri icyo gihugu.

The post Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rwatubyaye-abdoul-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-shkupi-djabel-atangira-akazi-muri-iraq/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwatubyaye-abdoul-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-shkupi-djabel-atangira-akazi-muri-iraq

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)