Abafite 'Green Card' bagiye mu bihugu birimo RDC bakumiriwe muri Amerika kubera Ebola - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bihugu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda byagaragayemo abarwayi ba Ebola ndetse na Sudani y'Epfo ihana imbibi na Uganda nubwo ho nta barwayi biratangazwa ko bahagaragaye.

Izo ngamba zatangajwe ku wa 22 Gicurasi 2026 n'Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, CDC hashingiwe ku ngingo ya 42 y'amategeko ya Amerika ajyanye n'ubuzima rusange.

Izo ngamba zije ziyongera ku zindi zimaze iminsi 30 muri Amerika zijyanye no kwirinda Ebola zigena ko abatari abaturage ba Amerika bagiyeho cyangwa baba muri RDC, Uganda na Sudani y'Epfo batemerewe kujya muri icyo gihugu hatarashira iminsi 21 ngo habanze hagenzurwe neza niba bataranduye Ebola.

Ayo mabwiriza yari asanzweho ariko atareba abafite 'green card' kuko na bo baba bemerewe gutura muri Amerika burundu. Kuri iyi nshuro na bo bafashwe nk'abandi bose batari Abanyamerika.

Bivuze ko abaturage ba Amerika mu buryo bwuzuye ari bo bemerewe gusubirayo badategereje iyo minsi bavuye muri kimwe muri ibyo bihugu bitatu.

Itangazo CDC yashyize hanze rigaragaza ko gukumira n'abafite Green Card kugaragara muri izo ngamba nshya ari uburyo bwo kurinda ko icyorezo cya Ebola cyinjira muri Amerika.

Rigira riti 'Gushyiraho iki gihe cy'iminsi 21 ku bantu basanzwe bafite uburenganzira bwo gutura burundu muri Amerika bizadufasha kubungabunga ubuzima rusange no kumenya icyo dushobora gukora mu buryo bwihuse mu gihe bibaye ngombwa.'

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na ryo ryatangaje ko hari impungenge ku bwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo bugaragara muri RDC na Uganda rigaragaza ko bushobora gukwirakwira cyane muri ibyo bihugu kandi ari icyorezo gihangayikishije ku rwego mpuzamahanga gikeneye gufatirwa ingamba.

Ubusanzwe muri Amerika, abafite Green Card bakunze gufatwa nk'abandi benegihugu ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda indwara, ariko kuri iyi nshuro CDC yavuze ko kubera ubukana bwa Ebola n'uburyo ishobora gukwirakwira byabaye ngombwa bavamo.

Izo ngamba zije y'iminsi mike Amerika ifashe ikindi cyemezo cy'uko abimukira bari muri icyo gihugu bashaka kwaka uburenganzira bwo gutura burundu mu gusaba binyuze muri 'green cards' bagomba kubikora bari hanze ya Amerika.

Bije kandi byiyongera ku kuba mu Ukuboza umwaka ushize Amerika yarabaye ihagaritse ibyo kwaka 'green cards' ku Isi hose ivuga ko biri mu rwego rwo kubungabunga umutekano w'Abanyamerika.

Abafite 'Green Card' bagiye mu bihugu birimo RDC bakumiriwe muri Amerika kubera Ebola



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-green-card-bagiye-mu-bihugu-birimo-rdc-bakumiriwe-muri-amerika-kubera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)