Kweza Craft Brewery ni uruganda rwatangiye mu 2021 rushinzwe n'Umunyamerikakazi, Jessi Flynn.
Rwenga inzoga zo mu bwoko bwa 'craft beer' zengwa n'icyo umuntu yakwita uruganda ruto cyangwa umuntu ku giti cye ndetse ibizigize bikunda guhinduka, bitandukanye n'inzoga zengerwa mu nganda nini ziba zifite ibipimo bihoraho.
Bivuze ko rimwe ishobora kwengwa mu masaka cyangwa ikindi kinyampeke ejo hakongerwamo ibindi cyangwa bagahindura.
Kweza by'umwihariko yifashishaga amasaka y'amamera mu kwenga ndetse ni uruganda rwari rufite agaciro ka miliyoni 2.3$, ni ukuvuga arenga miliyari 3.2 Frw, mu mwaka ushize rutarahagarika gukora.
Ni uruganda rwacuruzaga inzoga zarwo mu tubari, amahoteli na 'supermarkets' zitandukanye i Kigali.
Icyakora ibintu byaje guhinduka ubwo ubuyobozi bwa Kweza bwagiranaga amakimbirane n'uwari nyir'inyubako rwakoreragamo i Gikondo bituma rujyanwa mu nkiko.
Umuyobozi Mukuru wa Kweza Brewery, Jessi Flynn yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cyatangiye nyuma y'impinduka zabaye mu masezerano yari afitanye na nyir'inyubako ajyanye n'imikoranire.
Nyuma yo kutumvikana, mu mwaka ushize nyir'inyubako yafunze aho uruganda rwakoreraga ibyarimo imbere bigumamo ku buryo bimwe byangiritse.
Flynn yavuze ko ibyo byagize ingaruka zikomeye ku ruganda rwe kuko rumaze amezi icyenda rutenga.
Ati 'Ntabwo turongera kwenga inzoga kuva mu mpera za Kanama 2025. Nk'uruganda rwari rusanzwe rukora buri munsi ni ikibazo gikomeye cyane.'
Uyu mugore byatumye atanga ikirego aho urubanza rwamaze amezi atatu birangira urukiko rwanzuye ko gufungirana ibikorwa by'urwo ruganda byakozwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko rutegeka ko birekurwa ariko igihombo cyo cyari cyamaze kuba.
Nubwo yatsinze urubanza, yavuze ko guhagarika ibikorwa by'uruganda byateje igihombo gikomeye ndetse bituma yirukana abarenga kimwe cya kabiri cy'abakozi barwo kandi abenshi yakoreshaga bari abagore.
Uretse igihombo cyatewe no guhagarika kwenga, urwo ruganda rwaje no gufunga ahantu rwakiriraga abakiliya bagura inzoga bakazinyweraho bituma ibikorwa by'ubucuruzi bwa Flynn birushaho gusubira inyuma.
Yavuze ko ubu ari kureba uko yakwiyubura umutwe ngo uruganda rwongere kwenga ndetse ubu rwamaze kwimurira ibikorwa byose mu Cyanya cy'Inganda i Masoro, ahari ibikorwa remezo byiza birimo amashanyarazi n'amazi bizatuma akora neza.
Mu rwego rwo kubona amikoro yo kongera gukora, Flynn yavuze ko yahisemo gukoresha uburyo buzwi nka 'crowdfunding' bwo gushakisha inkunga itangwa n'abantu binyuze kuri internet.
Yari yihaye intego yo gukusanya agera ku bihumbi 22$ binyuze muri ubwo buryo ariko ubu yamaze kuyarenza ndetse ahamya ko nibigenda neza mu mpera za Gicurasi cyangwa intangiriro za Kamena uyu mwaka, uruganda ruzongera kwenga kandi ko afite icyizere ko isoko rigihari.
Ati 'Iyo tubonye abantu baduhamagara bo mu bihugu bitandukanye batubaza igihe bazongera kubonera inzoga zacu ku isoko, bitwereka ko isoko rigihari.'
Flynn avuga ko uretse izo mbogamizi yagize, gahunda ye ari uguteza imbere inzoga zenzwe mu bikomoka ku musaruro wo Afurika ndetse no kongera uruhare rw'abagore muri uru rwego.
Ibyo abishingira ku kuba inganda zenga ibinyobwa ku Isi hose zibarirwa agaciro ka miliyari 900$ ariko abagore bari mu nzego z'ubuyobozi bw'izo nganda cyangwa bazishinze bakaba ari 3% gusa; ibituma yibanda ku gukoresha abagore.