Yabigarutseho ku wa 24 Gicurasi 2026, akomoza ku magambo yavuzwe na Amb Ntahiraja wahaye ishingiro ibitero avuga ko bigomba kugabwa ku Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Ambasaderi Ntahiraja, yagaragaje ko ntacyo gutera u Rwanda bimutwaye.
Ni nyuma y'iminsi hari amakuru avuga ko u Burundi bwaba buyoboye umugambi wo gutera u Rwanda rufatanyije n'abarimo FDLR.
Ubwo umunyamakuru yabazaga Ntahiraja, ibijyanye n'uko u Burundi bukorana bya hafi n'abatavuga rumwe n'ubuyobozi bw'u Rwanda, undi yarabisetse cyane, agaragaza ko biramutse binabaye nta kibazo cyaba kirimo.
Ati 'Kumva ko u Rwanda rwaterwa n'abarwiyama kuri izo ngorane ruri guteza mu Karere hari igitangaza cyaba kirimo?'
Uyu mudipolomate yavuze ko hari Abanyarwanda bahunze mu 1996, agaragaza ko ngo batazareka guharanira igihugu cyabo kugeza ku iherezo.
Yavuze ibi yirengagije ko sitati y'ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yarangiye ku wa 31 Ukuboza 2017.
Mu buryo buziguye wumvaga ko abo yitaga impunzi ari abajenosideri bahunze ubutabera, bacyisuganya ngo bazagaruke guhirika ubuyobozi buriho.
Ati 'Abanyarwanda ku bibi byinshi byakozwe na Leta yabo, bakwitegura ko bashobora guterwa n'abo birukanye b'Abanyarwanda.'
Abinyujike kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ayo magambo akwiye kwibazwaho, cyane ko yavuzwe n'umudipolomate uzi neza amahame aranga dipolomasi.
Ati 'Uriya mu Ambasaderi w'u Burundi mu Bwami bw'u Bubiligi nubwo asobanukiwe amahame agenga dipolomasi, ariyemeza ntacyo yikanga akavuga ariya magambo rutwitsi yibasira igihugu cy'igituranyi, yizeza gufasha mu gitero umutwe w'abajenosideri wa FDLR wagaba ku Rwanda, agomba kwibazwaho cyane.'
Imigambi yo gutera u Rwanda ivugwa n'abayobozi b'u Burundi si mishya, kuko muri Mutarama 2024, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa ko azafasha urubyiruko rw'Abanyarwanda bashaka gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda. Ni amagambo Leta y'u Rwanda yamaganiye kure, igaragaza ko ari ubushotoranyi bukomeye.
Qu'un ambassadeur burundais accrédité au Royaume de Belgique se permette, malgré l'éthique diplomatique dont il est bien conscient, de faire impunément une telle déclaration incendiaire contre un État voisin, promettant de soutenir une attaque des génocidaires FDLR contre le⦠https://t.co/HLejPnT4yu pic.twitter.com/uXLOKOE44A
â Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) May 24, 2026
Inshuro nyinshi 'u Rwanda rwagaragaje ko u Burundi budakwiye gukorana FDLR y'abajenosideri, cyane ko ifite umugambi wo kuruhungabanya.
Ubu bufatanye bw'Abarundi na FDLR kandi ntabwo bwagarutsweho n'u Rwanda gusa kuko bunagaragazwa muri raporo y'iperereza impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Zagaragaje ko byifatanya mu kurwanya umutwe wa M23 muri Kivu y'Amajyaruguru.