Nyabihu: Inka zirenga 400 zimaze korozwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo wibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Ntara y'Iburengerazuba wahujwe no koroza imiryango 12 yayirokotse itishoboye. Igikorwa cyabere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyabihu.

Habimfura Bernard w'imyaka 61 wo mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Jaba warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishimiye inka yahawe.

Ati 'Tugiye kongera kunywa amata njye n'abana banjye bane, nyuma y'uko inka twari dusanzwe tworoye zari zarasahuwe kandi n'igikorwa cyiza kigiye kudufasha kwiteza imbere.'

Umucuruzi wo mu Karere ka Karongi, Urimubenshi Aimable, witabiriye uyu muhango yanenze abikorera bagize uruhare mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Turanenga bagenzi bacu bikoreraga bashoye imari mu bwicanyi, ari na ho itandukaniro riri uyu munsi twe dushora imari turangamiye kugera ku Rwanda twifuza, abaturage babayeho neza ari na yo mpamvu duterwa ishema no koroza abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Visi Perezida wa Kabiri w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Diane Mukasahaha Kamanzi yagaye abikorera bagize uruhare mu gusahura imitungo no kwica abakiliya babo.

Ati 'Abikorera babaye ibigwari turabagaya cyane, kuko ntibikwiriye ko bari kugira uruhare mu kwambura ubuzima abakiliya babo. Ni ubugwari, ntabwo ari ishema ari yo mpamvu twe uyu munsi dukomeza gushyigikira abakiliya bacu mu bikorwa, atari amagambo gusa.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko kubera gahunda nziza za Leta, imiryango 407 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye imaze korozwa inka, binyuze muri gahunda zitandukanye n'abafatanyabikorwa mu gukomeza kubafasha kugira imibereho myiza.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba witabiriye uyu muhango yagaragaje Urugaga rw'Abikorera ari ingenzi mu rugamba rwo kwigira no kubaka Igihugu, ndetse anaboneraho kugaya abikoreraga batanze byinshi mu gutiza umurindi abakoraga Jenoside.

Ati 'Koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera bo muri iyi ntara bamaze kubigira umuco, kandi ni igikorwa cyiza mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y'abayirokotse n'abandi basahuwe, imibereho yabo igahinduka muri uru rugendo rwo kwiyubaka no kongera kugira ubuzima.'

Inka 12 zatanzwe n'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburengerazuba zorojwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, zije zisanga izindi 15 baherukaga gutangwa muri aka karere mu 2023.

Visi Perezida wa Kabiri w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Diane Mukasahaha Kamanzi yagaye abikorera bagize uruhare mu gusahura imitungo no kwica abakiliya babo
Abikorera boroje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Nyabihu
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inka zizabafasha kwivana mu bukene



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-inka-zirenga-400-zimaze-korozwa-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)