Amahirwe ari hasi ku Banyarwanda: Inkumi ziba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 18 kugera 25 Gashyantare 2024, u Rwanda rurongera kwakira irushanwa mpuzamahanga mu magare.

Rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 16 uhereye igihe ryazamukiye mu Ntera rikagera ku rwego rwa 2.2 mu 2009, ubu rigeze kuri 2.1.

Mu bihe byose rimaze hari umusanzu ryagize ritanga mu buryo bwo kumenyekanisha u Rwanda no mu bikorwa by'ubukerarugendo bushingiye ku mikino.

Amavu n'amavuko yaryo akaba ari mu myaka ya 1970 ubwo mu Rwanda hatangiraga amarushanwa mato mato yagendaga ategurwa mu bice binyuranye by'igihugu.

Byaje gukomwa mu nkokora  n'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma ryaje gusubukurwa kuva muri 2001 kugera n'ubu ntirirahagarara ahubwo rikomeza kugenda rizamura urwego.

Urebye mu ruhande rwo guhuza iri rushanwa n'ibindi bikorwa  bisumbye kuryamamazamo ahubwo bishobora kuryongerera agaciro nk'imyidagaduro.

Kuri iyo ngingo urugendo ruracyari rurerure nubwo ugereranije hari aho bimaze kugerwaho, ukaba ari umukoro utoroshye yaba  ku bikorera na Guverinoma muri rusange .

Ku rundi ruhande kuva iyi Tour du Rwanda yazamuka mu ntera ikagera kuri 2.1, nta munyarwanda urayegukana yewe amahirwe aracyari hasi hashingiwe ku mpamvu zitandukanye.

Iby'inkumi ziherekeza iri rushanwa wibaza byo bisobanuye iki,  ahandi se birakorwa ?

Byinshi birebana n'iri rushanwa riba ritegerejwe hafi ku Isi yose bikubiye mu kiganiro cyihariye wasanga kuri Youtube, kirimo ibyo byose hamwe n'udushya twagiye turiranga , imvano yaryo n'ibyo kwitega kuriryo.Aha Perezida Kagame yari kumwe n'umwe mu bakinnyi begukanye agace ka Tour du Rwanda iheruka wambaye umwambaro w'umuhondo uriho Visit Rwanda Â Kuva Tour du Rwanda yagera kuri 2.1 nta munyarwanda urabasha kuyegukanaIbikorwa by'imyidagaduro biherekeza Tour du Rwanda ntabwo biragera ku rwego rwifuzwa nubwo hari intambwe imaze guterwa Kompanyi zinyuranye ziba zakoze ku bizungerezi bigenda byamamaza ibikorwa byabo muri iri rushanwa Tour du Rwanda iri mu bikorwa bihagurutsa yaba abato n'abakuru usanga ku mihanda ari menshi baje kureba abo basore bageze no kumuvuduko wa Kilometero 54 mu isaha

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139604/amahirwe-ari-hasi-ku-banyarwanda-inkumi-ziba-zibica-ishusho-ya-tour-du-rwanda-video-139604.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)