Yabenze abakobwa benshi, ku munsi w'ubukwe aramubura – Bruce Melodie mu ndirimbo y'icyongereza cyasekeje benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo yitiriye umujyi wa Abu Dhabi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho aba agaruka ku mukobwa wamuhemukiye agatuma abenga abandi bakobwa akamubura ku munsi w'ubukwe.

Ni indirimbo yakoze mu rurimi rw'icyongereza yavugaga mu buryo budasanzwe abantu batamenyereye mu Rwanda, ayikorera muri Tanzania n'ubwo yaririmbye Umujyi wa Abu Dhabi.

Bruce Melodie yumvikana avuga ku mukobwa babanaga kure y'umujyi ariko intego yari ukubana bakarera umukobwa wabo, aho yari afite inzozi zo gusazana na we ariko aza kumuta bityo akaba atizera ko yamusize mu cyaro akajyana n'undi mugabo.

Avuga ko yaretse inzoga n'abandi bakobwa bamwirukagaho kubera we ariko arangije akamusiga. Ngo ku munsi w'ubukwe buri wese yari atagereje ariko kuva uwo munsi kugeza n'ubu aracyamutegereje, bimutera kurira akumva ubuzima bwaramurangiriyeho ndetse ngo n'ubwo ari bibi ariko asigaye yanga na nyina w'umukobwa.

Ni indirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Element ni mu gihe amashusho yafashwe na Kenny ubarizwa muri Zoom Extra.

Bruce Melodie yasohoye indirimbo Abu Dhabi

Reba indirimbo Abu Dhabi ya Bruce Melodie



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yabenze-abakobwa-benshi-ku-munsi-w-ubukwe-aramubura-bruce-melodie-mu-ndirimbo-y-icyongereza-cyasekeje-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)