Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabira inama y'abakuru b'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama ya munani isuzumira hamwe ibibazo bitandukanye byugarije akarere by'umwihariko iby'ubuzima n'umutekano muke ukunze kurangwa muri aka karere.

Iteranye mu gihe Isi yose muri rusange ndetse n'akarere byugarijwe no guhangana n'icyorezo cya COVID19, gikomeje gutwara ubuzima bw'abaturage ndetse kikaba cyarahungabanyije ubukungu ku buryo bukomeye.

Ni mu gihe kandi muri aka karere hakomeje kuvugwa ibibazo by'intambara z'urudaca ahanini zikururwa n'imitwe yitwaje intwara ikorera mu bihugu bya RDC, Somalia ndetse na Kenya.

Akarere k'Ibiyaga Bigari karimo ibihugu bya Angola,u Burundi,Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Congo Brazaville, Kenya,U Rwanda,Sudan y'Epfo,Tanzania, Zambia, Uganda ndetse na Centre Africa.

This morning, President Kagame will give remarks at the @_icglr Heads of State and Government Summit. The 8th ICGLR Summit will explore approaches to current issues in the Great Lakes Region including public health and security.

â€" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 20, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-arageza-ijambo-ku-bitabira-inama-y-abakuru-b-ibihugu-byo-mu-karere-k-ibiyaga-bigari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)