Ubuhamya:Uko Zainabu,umuslamukazi yabonye Yesu agakizwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukandamage Zainabu Gloria yabaye mu buzima bw'ubupfubyi ariko arerwa mu muryango w'abasilamu bamutoza amahame y'idini ryabo ariko yajyaga agira iyerekwa akabona Yesu atungutse ku bicu afite umucyo mwinshi, ibyo yabibwira abo babana bakamwamagana bavuga ko nta muslamu urota Yesu, ibyo bigatera Gloria urujijo rw'ukuntu azakomeza kuguma mu idini ihakana Yesu kandi yaramwiboneye, Ariko igihe cyarageze arakizwa.

Mukandekezi Zainabu Gloria atuye mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yanyuze mu magorwa menshi y'ubuzima aba mu idini ya Islamu ariko Yesu akajya ahora amwiyereka biza kugeraho arakizwa.

Mu magambo ye aradusobanurira ubuzima yabayemo, uko yabaye mu idini ya Islamu ndetse n'uko Yesu yamwiyeretse:

"Nakuriye mu buzima bw'ubupfubyi kuko mama wanjye yapfuye ndi muto cyane kandi papa we sinigeze mumenya. Hari umuryango umwe wemeye kundera umubyeyi twabanaga naramukundaga cyane kuko nari nzi ko ari we mama, nabayeho mu buzima bugoye ndetse biza kumvira mo guhomba amahirwe yo gukomeza amashuri bitewe no kubura amikoro.

Naje kugera aho mpura n'uburwayi bw'uruhurirane bumerera nabi bakavuga ko ari amarozi, nahoranaga amarira ku buryo natekerezag kwiyahura ndetse ngahora nteze amatwi ibiganiro byamfasha kumenya imiti yatuma mpfa. Mubyukuri nararwaye nsubira kuba umwana, babanza kumpa imiti ya kinyarwanda biranga banjyana ku mupfumu.

Ariko nkaba narakuze batubwira ngo iyo umuntu agiye ku mupfumu agapfa ngo ntajya mu ijuru. Uwo mupfumu yaje kunjyana mu cyumba cye umugore we adahari, arambwira ngo hari ibintu agiye kunkorera, hanyuma ngo ibintu ndi bubone ngo arampa amafaranga (inote) mbisigeho ngende mbite mu nzira. Tugiye mu cyumba yahise yiyambura ubusa kuko nari mfite imyaka 10 nahise ngira ubwoba ndiruka ngeze mu rugo mbabwira ko ntazasubira kunywa iyo miti ye".

Zainabu Gloria nyuma yo kwanga kunywa imiti y'umupfumu, yabwiye umubyeyi wamureraga ko Imana izamukiza ati:

"Aho twari dutuye hari abapentekote nkajya numva umutima umpatira kujya gusengerayo ngo kuko Imana izankiza hanyuma umunsi umwe hari ku Cyumweru mfata icyemezo njyayo ntangira kumenya kwiyiriza kandi hari umubyeyi umwe wabimfashagamo amenyereza Imana. Igihe cyarageze njya muri korali ndetse ndabatizwa muri ADEPR nuzura Umwuka Wera ndi mu kigero cy'imyaka 12.

Imana ntiyahise inkiza ariko yaranyorohereje cya kintu uko nacyumvaga mbere ntabwo ari ko cyakomeje. Naje kubona abagira neza banzana i Kigali turabana ariko mpageze nkomeza kurwara indwara z'uruhurirane ndetse n'igitunt, mbese nendaga gupfa. Narwaye akaguru barakabaga ngendera mu kagare nyuma ngendera ku mbago. Namaze CHUK amezi atanu n'iminsi 20 ariko nabonye ko byari umugambi w'Imana kuko uwo ishaka ntishobora kumureka kandi muri ubwo burwayi nabwiraga Imana ngo ninkiza nzayikorera, nzasura abarwayi.

Mu bitaro nta murwaza nagiraga ariko Imana yarandwaje ku buryo naryaga neza ndetse NIDO igasimburana n'indi kandi ibiryo byanjye byavaga aho abaganga barira. Igihe cyarageze ndasezererwa ariko bambariye amafaranga agera m bihumbi 500 comptable ambajije uzanyishyurira mubwira ko ari Imana ariko kandi yaranyishyuriye kuko numvise bambwiye ngo ntahe amafaranga yanjye yarishyuwe.

Icyo gihe nahise mbona umuryango unyakira mbana na bo ariko bari abaslamu barankundaga cyane bansaba kwinjira idini, mbijyamo ariko ntabikunze gusa nakundaga uko bambara. Bantoje amahame y'idini yabo ntangira kwiga gusenga (Kusali) n'ibindi. Natangiye kujya ndota inzozi hakaba ubwo ndose mbona Yesu aje ku bicu aturutse mont Kigali, nabonaga aje mu mucyo mwinshi cyane kandi ari umugabo mwiza cyane! Nabibabwira bakanyamagana ngo ni gute umuslamu arota Yesu? Byahitaga bimbabaza.

Hari igihe nabaga ndi gusenga kuko nta muntu uba yumva undi, maze nkajya mbwira Imana nti:"Yesu ndamuzi naramubonye, none ni gute ngiye kuzamwihakana nkajya mvuga ko Yesu ari intumwa kandi naramusobanukiwe nzi neza ko amaraso ye ari yo atumye ndiho?".

Burya nta kibasha kurogoya umugambi w'Imana igihe cyarageze Gloria aca ukubiri n'imyemerere ya Islamu maze arakizwa yizera Kristo, nk'uko abisobanura ati:

"Igihe cyarageze mbona akazi muri KHI, abana twakoranga bambwira ko hari ahantu basenga bansaba ko twazajyana i Gikondo ku mupasiteri witwa Desire. Twarajyanye ari nimugoroba ndicara nk'umushyitsi nuko pasiteri atangiye kwigisha numva aravuze ngo uriya mukobwa w'inzobe (nakundaga kwisiga ibintu byinshi) nahaguruke aze hano, nuko ndahaguruka ndamusanga arambwira ati:"Saa munani z'ijoro, uko wambaye n'uko umeze Imana yakunyeretse, mbanza gutokesha mvuga ngo ni dayimoni ariko Imana irambwira ngo ni umwana wanjye nshaka".

Uwo mugabo yambwiye ko Imana yamuhaye ibimenyetso bibiri ati: "Ufite inkovu mu mutwe, ufite n'indi ku kaguru kawe k'ibumoso (hamwe bambaze) ndamwikiriza" Arambwira ati:"Imana iragushaka, kandi ujya wibwira ngo uri imfubyi ngo uvuye muri uriya muryango ntiwabaho, ngo ese ugira ngo iyobewe ko uri imfubyi? Niyo yabanye nawe mu bihe byose watambutsemo kandi n'ubu niyo iri kumwe nawe, iragushaka kuko mu bazarimbuka nturi mo kuko uri umukozi wayo yongeraho ko nininangira nzayemerera nabaye umusazi".

Mubyukuri natshye mfite ubwoba mbaza Imana aho nkwiye kujya nteranira. Naje kujya ku mumena ahantu habaga umubyeyi w'umupasiteri witwaga Mukamusoni Mari Claire ku itorero ryitwa Beteri njya guteranira yo, mu gihe nari nicaye inyuma, uwo mupasiteri aba agiye mu Mwuka araje ankura inyuma arambwira ati:"Imana iragushaka muri korali, abandi bajya bandika babisaba ariko wowe ntuzandika kuko Imana igushaka mu murimo, abwira perezida wa korali kunshyira mo kuko ari Imana ibivuze. Natangiye kuririmba kandi Imana impa kumenya amajwi menshi".

Muri wa muryango nabagamo baje kumenya ko nakurikiye Yesu birababaza batangira kunyanga ndetse bigera n'aho banyima ibiryo, ariko Uwiteka anshira inzira njya kubana n'undi mukobwa twakoranaga muri KHI urwo rugo nduvamo kandi igihe cyaje kugera nshaka umugabo ubu ndubatse kandi ndashima Yesu wanyiyeretse akampa kumumenya uko byagenda kose nta kizantandukanya na we".

Asoza ubuhamya bwe, Zainabu Gloria aragira inama abana usanga bavuga ko babaye indaya kuko nta babyeyi bagira, nyamara mu ijuru hari Imana yivugiye ko ari se w'imfubyi, arabasba guhindura imyumvire idahwitse ahubwo bakizera Imana ibasha kwishyurira no kubeshaho abadafite kivurira.

Source: vision tv

Vestine@ agakiza.org



Source : https://agakiza.org/Mukandamage-Zainabu-Gloria-yabaye-mu-buzima.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)