FERWAFA yahannye abasifuzi 2 basifuye umukino wa APR FC na Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse abasifuzi babiri basifuye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari, Umutoni Aline na Mugabo Eric.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Umutoni Aline wari umusifuzi wo hagati na Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w'igitambaro, buri umwe yahagaritswe imikino 5 kubera amakosa bakoze k'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari wahuje Police FC na APR FC.

Ni umukino wabaye ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024, umunsi u Rwanda rwizihijeho Umunsi w'Intwari.

Muri uyu mukino wasojwe n'imvururu nyinshi aho abakinnyi ba APR FC batemeraga igitego cya kabiri batsinzwe.

Ni nyuma y'uko Nshimirimana Ismail Pitchou wa APR FC bavuga ko yakorewe ikosa mu maso y'umusifuzi wa mbere w'igitambaro Mugabo Eric ntasifure.

Ikindi uyu musifuzi ni bwo yahise yerekena ko APR FC ari yo igomba kurengura ariko akabona umusifuzi wo hagati Aline yerekanye ko ari Police FC irengura, mu gihe abakinnyi ba APR FC bari bakirimo gusobanuza ni bwo Muhadjiri yarenguye umupira awuha Abedi na we ahita awuha Peter bahita batsinda igitego cya kabiri.

Byakuruye imvururu nyinshi cyane byanatumye umukino uhagarara iminota irenga 5 bakiburana ariko igitego kiza kwemezwa.

Bivugwa ko nyuma yo gusesengura ibyabaye kuri uyu mukino FERWAFA yasanze aba basifuzi bombi barakoze amakosa yanatumye imigendekere y'umukino ihinduka, amakuru avuga ko bahagaritswe imikino 5.

Aline na Eric basifuye umukino wa APR FC na Police FC bahagaritswe imikino 5



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yahannye-abasifuzi-2-basifuye-umukino-wa-apr-fc-na-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)