Ccile Kayirebwa na Maurix Baru bagiye gukora... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo bise 'Afro Opera Gala Dinner' kizaba tariki 17 Gashyantare 2024, ni mu gihe Umunsi wahariwe w'Abakundana 'Saint Valentin' usanzwe uba buri tariki 14 Gashyantare buri mwaka.

Kuri Maurix Baru ni igitaramo kidasanzwe kuko 'gihamije urwego rwiza kandi rwo hejuru ngezeho kandi nishimiye mu rugendo rwanjye rw'umuziki'.

Uyu munyamuziki uherutse gushyira hanze indirimbo zirimo 'Donne-moi ta main', yabwiye InyaRwanda ko gukorana igitaramo na Cécile Kayirebwa byaturutse ku biganiro bagiranye mu gihe gishize.

Yavuze ati 'Kayirebwa ni umuhanga n'umunyamateka akomeye muri muzika ndetse wamamaye mu Rwanda no mu mahanga, gukorana nawe igitaramo twabanje kubiganira arabyemera ndetse ambwira ko indirimbo zanjye azikunda, azibonamo ubuhanga kandi zihariye. Ntiyashidikanyije kwemera kuza kuririmba muri 'Afro Opera Concert' yanjye.'

Maurix yavuze ko iki gitaramo 'kizaba kirimo muzika yo hejuru iri ku manota ndetse na Violin'. Iki gitaramo kizabera ahitwa Atelier du Vin guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, aho kwinjira ari ibihumbi 35 Frw ku muntu umwe.

Cécile Kayirebwa uzaririmba muri iki gitaramo ni umuvukarwanda wa mbere werekanye ko umuziki utazanywe mu Rwanda n'abazungu.

Yamenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n'izindi.

Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' I Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye.

Mbarushimana Maurice Jean Paul [Maurix Baru] ni umuririmbyi akaba n'umuhanga mu gucuranga ibicurangisho byinshi by'umuziki wa kizungu.

Izina rye ryagize ubukana mu myidagaguro ubwo yarambikaga ibiganza ku mishinga y'indirimbo zakunzwe bukomeye.

Abinyujije muri studio ye yise 'Maurix Music Studio' yashyize ku isoko indirimbo nka 'Mbwira Yego' y'umuhanzi Tom Close imaze imyaka 10.

'Sindi indyarya' y'itsinda rya Urban Boys, 'Nakoze iki' y'umuraperi Riderman, 'Amahirwe ya nyuma' ya Mugisha Benjamin [The Ben] n'izindi nyinshi.

Ni indirimbo yakoze akiri ku ntebe y'ishuri, biturutse ku rukundo rw'umuziki yakuranye rwakomotse ku babyeyi be bari abanyamuziki.

Akiri muto Se wari umucuranzi wa gitari yakundaga kumujyana mu bitaramo by'umuhanzi Kagambage witabye Imana, kureba ibitaramo by'amakorali, abasaza baririmba ururimi rw'ikiratini n'abandi.

Yagize n'amahirwe akomeye yo kwiga gucuranga piano yiga mu iseminari, acurangira korali ndetse anahahimbira indirimbo zitandukanye.

Maurix yari umwe mu basore bakinaga umupira w'amaguru, ariko yaje gufata umwanzuro wo kwihebera umuziki, ibindi abishyira ku ruhande.

Yakoze umuziki mu buryo bwagutse ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, aho yayoboye Orchestre ya Kaminuza y' i Butare mu mwaka wa 2007-2008.

We n'abandi yatozaga kuririmba bagiye batwara ibikombe bitandukanye, ndetse Orchestre yari ayoboye yahagarariye u Rwanda muri Algeria.

Mu 2008 yatorewe kuyobora uruhando rw'abahanzi bo muri Kaminuza (Forum des artistes musiciens - UNR), anashinga studio ye yitwa Maurix Music Studio.


Umunyamuziki Cécile Kayirebwa ategerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza Saint Valentin


Maurix Baru yatangaje ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gushimangira intera ari kugeraho mu rugendo rwe rw'umuziki 

Kayirebwa na Maurix Baru basanzwe bafitanye indirimbo bakoranye bise 'Abasangiragendo' 


Iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa 'Saint-Valentin' kizaba tariki 17 Gashyantare 2024

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA KAYIREBWA NA MAURIX

"> 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139304/cecile-kayirebwa-na-maurix-baru-bagiye-gukora-igitaramo-cyo-kwizihiza-saint-valentin-139304.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)