Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Gicurasi 2026, aho basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banasobanurirwa urugendo rwo kwiyubaka rwaranze u Rwanda, bashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside mu 1994.
Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, ihagarikwa n'ingabo za RPA.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi no guhanga ibishya muri UoK, Prof. Ogechi Adeola, yavuze ko amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni, kandi abayirokotse bagifite ibikomere bagendana umunsi ku wundi ariko agaragaza ko bazakomeza kubaba hafi.
Ati 'Benshi mu banyeshuri bacu bavutse nyuma ya 1994, ariko bafite inshingano zikomeye zo kubungabunga amateka, kurinda ukuri no kubaka ejo hazaza hashingiye ku bumwe, ubumuntu n'icyizere.'
Yagaragaje ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwerekanye ukwihangana no kwiyubaka mu buryo budasanzwe. Uyu munsi igihugu kikaba gitanga urugero rukomeye rw'ibishoboka nko mu bwiyunge, kongera kwiyubaka no gutera imbere bigamije intego. Ibi bitwibutsa ko n'inyuma y'amage akomeye, gukira n'icyizere bishoboka.
Musabyemariya Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 10 yigaga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza.
Agaragaza ko hari abibwira ko Jenoside yabaye biturutse ku rupfu rwa Habyarimana, akerekana ko ari ukwigiza nkana. Asaba urubyiruko kwiga amateka y'Igihugu no kurushaho guhangana n'abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Lt Col Semucyo Gaétan yavuze ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe mbere Kandi utegurwa na leta mbi yariho icyo gihe.
Ati 'Ingero zirahari z'uburyo Jenoside yateguwe guhera mu 1959 ndetse n'amategeko 10 y'Abahutu ari na yo yabaye inzira yakoreshejwe cyane habibwa urwango, rurakura kugeza Jenoside ibaye. Iyo abantu bavuga ko Jenoside itabayeho, baba bahakana ukuri kuko ingero zirahari rwose.'
Mu butumwa yahaye urubyiruko, yagize ati 'Rubyiruko mukwiye kurwanya ikintu cyose kiganisha ku kubiba amacakubiri hagati yanyu, murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ari yo yose mwifashishije imbugankoranyambaga kuko ni mwe bayobozi b'ejo hazaza.'
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali bwanaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.