Yafungiwe ubujura, abeshya diplôme atararenze Tronc-Commun: Mushiki wa Byansi yamutamaje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore wamenyekanye mu itangazamakuru ry'u Rwanda aho yiyitaga umunyamakuru w'inkuru zicukumbuye, hashize imyaka mike yimukiye i Burayi, aho yiyita impunzi ya politike.

Umwe mu bazi neza Byansi Samuel Baker ni Esther Mugabekazi kuko ari mushiki we kwa se no kwa nyina.

Ababyeyi babo ni Byansi Samuel Baker na Muteteri Eva. Mugabekazi ni we mukuru agakurikirwa na Byansi. Bavukana n'abandi bana barindwi kuri se na nyina, bose hamwe bakaba icyenda.

Nk'umuntu wakuranye na Byansi, Mugabekazi yavuze ko amafuti ya musaza we yahereye ku kwihinduza amazina, atangira gukoresha aya se kandi na we afite aye.

Ati 'Byansi Samuel Baker ni izina rya papa, Sam (Byansi) yitwa Sam Kama, ni yo mazina ababyeyi be bamwise. Mu muryango wacu abahungu bitwa Kama, abakobwa bakitwa Kawama.'

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Igicaniro TV, yavuze ko umuryango we watewe agahinda n'imigambi musaza wabo yinjiyemo yo guharabika igihugu.

Yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangaza byinshi kuri Byansi Baker nyuma yo kubona ko akomeje kurenga igaruriro.

Yafungiwe Uganda imyaka ine, agaruka abeshya ko yaminuje

Mugabekazi yavuze ko mu gukura barezwe neza, ndetse ababyeyi babo bagerageza kubajyana mu mashuri, cyane ko bombi bari abarimu.

Ati 'Twagize amahirwe tugira ababyeyi b'abarimu, papa wacu yari umwarimu na mama yari umwarimu. Twagize amahirwe tumenya Icyongereza kuko iwacu mu rugo ni cyo twavugaga mu gukura kwacu, tugira amahirwe papa atwigisha mu mashuri meza.'

Amashuri abanza bayize mu Karere ka Nyagatare i Matimba, mu ishuri rizwi nka Hillside. Aha ni ho barangije imyaka itandatu y'amashuri abanza.

Bageze mu mashuri yisumbuye, Byansi Baker yagiye kwiga muri Kagarama Secondary School. Mushiki we yagiye kwiga i Rushaki.

Mugabekazi yavuze ko Byansi akigera mu mashuri yisumbuye bahise bamwirukana, birangira amusanze i Rushaki.

Ati 'Yakoze amakosa baramwirukana avayo, araza twigana i Rushaki, ni ho twarangirije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye. Ayo ni yo mashuri Sam yize yonyine.'

Bitandukanye n'uko yagiye abivuga cyangwa benshi bamuzi, Byansi ngo ntiyigeze arangiza amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza, ahubwo nyuma yo kurangiza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, yahise ajya muri Uganda.

Akigera muri Uganda, Byansi yijanditse mu bujura ndetse bumuviramo gufungwa imyaka ine.

Mugabekazi ati 'Arangije ajya muri Uganda arafungwa kwa mukuru wacu data yabyaye ahandi […] agiyeyo arahemuka birimo ubujura baramufata, baramufunga. Bamufunze imyaka ine. Ntabwo yongeye gusubira ku ishuri.'

Gufungurwa kwa Byansi byaturutse ku kuba ngo yarisiramuje (gukebwa) abikoreye muri gereza, ararwara, bisaba ko bahamagara se ngo ajye kumufata.

Mugabekazi yavuze ko nyuma yo gufungurwa, Byansi yatashye mu Rwanda, ariko ntiyakomeza ishuri. Amaze gukira ngo yigiriye inama yo gusubira muri Uganda gushaka impapuro mpimbano zigaragaza ko yarangije amasomo ya kaminuza.

Ati 'Yarakomeje ashaka uburyo ahimbamo impapuro z'amashuri, ni bwo yahinduye n'izina rye, arangije ni bwo yaremaga ikarita, atangira kwiyita ko yakoze ikinyamakuru gikora inkuru zicukumbuye.'

'Nabonye gusa umwana w'umuhungu ari mu makuru, ndamubaza nti 'Ese ko nta mpamyabumenyi ufite wabigenje gute?', ati 'Njye hari ukuntu nabigenje'. Impapuro nza kuzibona ndamubwira nti 'Wishe ahazaza hawe'. Njye ndangiza mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye Sam yari afite impapuro zemeza ko yarangije kaminuza.'

Nyuma yo kunyura mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, mu 2019 Byansi Baker yashinze ikinyamakuru cye yise M28 Investigates.

Sam Kama wiyise Samuel Baker Byansi yatangiye kwibasira u Rwanda nyuma yo kugera i Burayi

Yabeshye ko agiye kwiga mu Buholandi, ubuzima buranga

Mu 2022 Byansi Baker yakoze ubukwe na Uwase Joselyne, ndetse nyuma y'igihe gito bibaruka umwana w'imfura.

Uyu mugabo yaje kubwira mushiki we ko afite gahunda yo kujya mu Buholandi kwiga, undi akubise agatima kuri za mpapuro mpimbano bimutera kwibaza byinshi.

Ati 'Ndamubaza nti 'Ese urashaka kujya kwiga iki?' ati 'Ndi kongera ubumenyi muri ibi nahisemo', ndamubwira nti 'Ese uratangirira aho wagarukirije amashuri, cyangwa urongera kuri za mpapuro z'impimbano?', ambwira ko ibyo tutabiganiraho, adakeneye no kubyumva. Yambwiye ko azagaruka kuko yari yasize umugore n'umwana.'

Mugabekazi yavuze ko nyuma y'aho musaza we ageze mu Buholandi, yabuze ibyangombwa byo kwiga no guturayo, yigira inama yo kurongora umugore w'umuzunguka.

Ati 'Nyuma amakuru namenye ni uko yagezeyo ibyangombwa byo gutura no kwiga biranga, numva ngo yabonye umugore w'umuzungu. Nigeze kumuhamagara kuri video aramunyereka.'

Umugore w'isezerano wa Byansi yaje kumusanga i Burayi, afata icyemezo cyo kwimukira mu Bubiligi, aba ari ho babana, wa mugore w'umuzungu aguma mu Buholandi.

Guharabika u Rwanda ntibyabatunguye

Nyuma yo kugera i Burayi, Byansi yatangiye kumvikana cyane mu mvugo zisebya u Rwanda n'abayobozi barwo, ndetse atangira gukorana bya hafi n'abari basanzwe mu migambi yo kururwanya.

Agaruka ku cyaba cyarateye musaza we iyi myitwarire, Mugabekazi yagize ati 'Yabitewe no kudahaga n'inda nini no kutumva ko ibyo afite bimuhagije no kugira ngo abone ibyangombwa muri ibyo bihugu aho yahungiye.'

Yakomeje ati 'Umuntu usebya igihugu cya nyina na se aba ari ikigwari.'

Mugabekazi yavuze ko iyi myitwarire ya Byansi n'ibyo atangaza ku Rwanda bitamutungura kuko kuva kera yari umubeshyi.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye, Byansi yagiye abeshya ko nyina yapfuye akiri muzima, ubundi akavuga ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati 'Hari n'inkuru nigeze kumva ngo mama yaryaga inyama zo muri Supermarket, ni zo zamuteye kanseri, nza kumva inkuru ko mama yishwe muri Jenoside. Njye ibyo byose nari mbizi, nzi ko ari umubeshyi. Biriya yarabivugaga kubera ko njye muzi ngasigara mwita umubeshyi.'

Yakomeje avuga ko nk'umuryango ibitangazwa na Byansi bibababaza.

Ati 'Njye byangizeho ingaruka nyinshi kuko nize ko gukunda igihugu ari cyo cya mbere, umuntu wabyize ntabwo nakwanga igihugu cyanjye ako kageni. Igihugu cyandeze, igihugu cyampaye ibyo kurya, igihugu cyampaye umusingi. Igihugu cyamugize kuriya kugira ngo amenyekane, nageze aho ndababara cyane ndavuga nti 'Ubwo umuntu ugera aho ahemukira igihugu cyamukoreye ibyo byose, ubwo twe abavandimwe be byagenda gute'?'

Nyuma yo kubona ko yayobotse inzira yo kurwanya u Rwanda, Mugabekazi yaburiye musaza we, ariko undi amubwira ko niba ari ibyo atangiye atazongera kuba mushiki we.

Ati 'Naramubwiye pe! namubwiye ko nadahinduka nzashaka uburyo mvuga ukuri, nkabwira Abanyarwanda ukuri. Yambwiye ko ntazongera mu mateka kuba mushiki we.'

'Inama namugira yibuke inama mama yajyaga atugira, yibuke intego ababyeyi bacu bari bafite, ntabwo ari ugusenya igihugu, habe n'umunsi n'umwe.'

Sam Kama wiyise Samuel Baker Byansi yatangiye kwibasira u Rwanda nyuma yo kugera i Burayi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yafungiwe-ubujura-abeshya-diplome-atararenze-tronc-commun-mushiki-wa-byansi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)