AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino ubimburire imikino y'umunsi wa 19. Igitego cya Hussain Shabani ni cyo cyatandukanyije aya makipe. Hussein Shabani wari umukino we wa mbere akiniye AS Kigali, yagezemo mu mikino yo kwishyura.

Uko umukino wagenze muri make

Ku munota wa 7 gusa, Iradukunda Simeon yahushije igitego ku mupira wari uzamukanwe na Samuel Simeon ateretseho umutwe umupira ukubita igiti cy'izamu ujya hanze.

Ku munota wa 23 Hussain Shabani Tchabalala yatsinze igitego cya mbere ku mupira wari uzamukanwe na Bosco ahereza Tchabalala ahita arekura ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu. Hussain Shabani yahise yandikisha igitego cya mbere mu mukino we wa mbere yari akiniye AS Kigali nyuma yo kugaruka.

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Matumele Arnold

Nshimiyimana Emmanuel

Nsengiyumva Samuel

Murdah Victoria

Nshutinziza Didier

Uwimana Emmanuel

Johnson Adeaga

Iradukunda Simeon

Mavugo Cedric

Irakoze Darcy

Iroko Babatunde

Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga

Hakizimana Adolphe

Bishira

Ndayishimiye Thierry

Akayezu Jean Bosco

Gilbert Dusingizimana

Osaluwe Rafael

Benedata Janvier

Ssekisambu

Kone Lottin

Eben Kevin

Shabani Tchabalala

Igice cya kabiri ki gitangira, AS Kigali yakoze impinduka Osaluwe na Eben bava mu kibuga hinjira Rucogoza na Didier.

AS Kigali yakomeje gushakisha igitego cya kabiri, ariko amahirwe y'imbere y'izamu akanga. Gorilla FC nayo yakomeje gukora iyo bwabaga ndetse ikora impinduka abakinnyi nka Rubuguza Jean Pierre, Nizeyimana Mubarakh ariko igitego kirabura burundu.

AS Kigali ihise ifata umwanya wa 6 n'amanota 25, mu mikino 19 imaze gukina. Gorilla FC ihise igana ahabi, kuko ubu iri ku mwanya wa 12 n'amanota 21 mu mikino 19 ndetse amakipe ayiri inyuma ikaba iyarusha imikino.

Uko indi mikino izagenda

Ku wa 6 

Kiyovu Sports izakira Gasogi United, Etoile de L'Est yakire Mukura Victory Sports naho Bugesera FC yakire Sunrise FC.

Ku cyumweru

Musanze FC izakira APR FC, Muhazi United yakire Amagaju FC Police FC yakire Etincelles FC naho Rayon Sports yakire Marine FC.


Abatoza ba Gorilla FC ntabwo bahagaze neza nyuma yaho ikipe itsindiwe imikino ibiri yikurikiranya 


Gatera Moussa arimo ashaka uburyo yahindura umukino akabona igitego gusa ntabwo byamuhiriye 



Guy Bukasa kuva yagera muri AS Kigali mu mikino 4 ya shampiyona amaze gukina ntaratsindwa n'umwe, yatsinze 3 anganya 1

Tchabalala wambaye nimero 11 yahise afungura urugendo rw'ibitego muri AS Kigali 


KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI


AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda

VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139307/as-kigali-yatsinze-gorilla-fc-ifata-umwanya-wa-gatandatu-amafoto-video-139307.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)