Urugamba rwakomeje kwambikana muri Congo, M23 ihigira gufata ibindi bice #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa bugaragaza ishusho y'urugamba rumaze iminsi ruhanganishihe igisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa, n'uyu mutwe.

Kanyuka yavuze ko nk'uko bisanzwe uruhande bahanganye rugizwe n'abarimo FARDC, FDLR ndetse n'ingabo z'u Burundi n'iza SADC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bongeye kuramuka bagaba ibitero bya rutura mu bice bitumwemo n'abaturage b'abasivile benshi.

Muri ibyo bise bikomeje kwibasirwa n'ibi bitero bya FARDC n'abayifasha, biri kugabwa mu gace ka Mweso, aka Mushaki, aka Karuba ndetse no mu bice bibyegereye.

Lawrence Kanyuma yakomeje amenshye umuryango mpuzamahanga ko ibi bikorwa bigize ibyaha mpuzamahanga n'ibyibasiye inyokomuntu bikomeje gufata intera.

Ati 'hari kuba ibitero bya kirimbuzi byibasira abaturage b'abasivile, bitegurwa n'uruhande rwihurije hamwe rw'ubutegetsi bwa Tshisekedi Tshilombo, bigizwe n'ibyaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu.'

Uyu mutwe wakunze kuvuga ko uzirwanaho igihe cyose uzaba wagabweho ibitero ndetse ukanarinda abaturage batuye mu bice ugenzura, wavuze ko ubu wiyemeje gufata ibice byibasiwe cyane, mu rwego rwo gukura abaturage mu menyi ya rubamba.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Urugamba-rwakomeje-kwambikana-muri-Congo-M23-ihigira-gufata-ibindi-bice

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)