Abahanzi bane bongewe mu bazaririmba mu bitar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baje biyongera kuri Mico The Best, Juno Kizigenza, Bwiza, Bushali ndetse na Senderi Hit. Ibi bitaramo bizatangirira mu Karere ka Huye, ku wa 19 Gashyantare 2024, bikomereza mu Karere ka Rubavu, ku wa 21 Gashyantare 2024, ku wa 22 Gashyantare 2024 bizabera mu Karere ka Musanze, bisozwe tariki 25 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Kigali.

Bivuze ko ibi bitaramo bizabera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, bizaririmbamo abahanzi icyenda, biganjemo abagezweho muri iki gihe mu bihangano binyuranye.

Ibi bitaramo biherekeza iri siganwa bitegurwa n'inzu ifasha abahanzi ya Kikac, kandi mu bahanzi bazabiririmbamo harimo babiri, Niyo Bosco ndetse na Bwiza isanzwe ifasha.

Mu baterankunga b'ibi bitaramo harimo Sosiyete y'Itumanaho ya MTN iherutse kwinjira mu bufatanye n'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare, Ferwacy.

Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda

Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda, ko kugeza ubu abahanzi icyenda aribo bazaririmba mu bitaramo bya Tour du Rwanda 'ariko turateganya kongeramo abandi babiri bitewe na gahunda z'ibyo turi gutegura'.

Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose, rigiye kuba ku nshuro ya 16. Mu bihe bitandukanye iri siganwa ryagiye riba riherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi mu rwego rwo gususurutsa abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari aho abasiganwa basoreza.

Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.

Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z'umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18, kugera tariki 25 Gashyantare 2024.

Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u Rwanda. 

Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'Umujyi wa Kigali.

Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera i Musanze).

Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

Nyuma y'uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, mu magambo ye yagize ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri njye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-

Yongeraho ati: "Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''.


Hatangajwe abahanzi 9 bazataramira abazitabira ibitaramo biherekeza Isiganwa ry'Amagare (Tour du Rwanda 2024)


Kenny Sol ugezweho mu ndirimbo zirimo 'Enough', 'One Time' na Harmonize azaririmba bwa mbere mu bitaramo bya Tour du Rwanda


Niyo Bosco ategerejwe mu bitaramo bya Tour du Rwanda yatewe inkunga n'abarimo MTN Rwanda


Afrique wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Agatunda' agiye gususurutsa abo mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali


Danny Vumbi uherutse gushyira hanze Album yise '365' agiye kongera gutaramira abakunzi be binyuze mu bitaramo bya Tour du Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139645/abahanzi-bane-bongewe-mu-bazaririmba-mu-bitaramo-bizaherekeza-tour-du-rwanda-2024-139645.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)