Senderi yaririmbye ku misozi 105 Inkotanyi zi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Asohoye iyi ndirimbo mu gihe Abanyarwanda n'inshuti bitegura kwizihiza Umunsi w'Intwari, wizihizwa buri tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.

Umunsi w'Intwari z'Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 30, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu'.

Senderi yabwiye InyaRwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya amateka y'urugamba n'ubwitange bw'intwari mu kubohora u Rwanda.

Avuga ko iyi ndirimbo ibumbatiye amateka azafasha abakiri bato kumenya birushijeho ubuzima bw'Igihugu. Ati 'Ni amateka nifuza kwigisha urubyiruko rutazi byibura ibice bimwe na bimwe Inkotanyi zanyuzemo mu kubohora u Rwanda.'

Akomeza ati 'Rero gukora iyi ndirimbo ni umusanzu wanjye nk'umuhanzi mu gufasha abakiri bato kumenya aho tuva ndetse n'aho tugana. Igihangano gitambutsa ubutumwa cyane, ariko hanifashishwa izindi nzira abakiri bato bagenda bamenya ukuri.'

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Producer Trackslayer, ni mu gihe amashusho (Video) yakozwe na Sani B, aho yahuje amashusho n'amafoto agaragaza mu bihe bitandukanye Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n'intwari muri rusange.

Senderi yavuze ko asaba urubyiruko kumva neza iyi ndirimbo akamenya byimbitse buri gasozi yavuze, ndetse byaba ngombwa akajya ahasura mu rwego rwo kwiga amateka.

Ati 'Ndangira ngo bamenye amateka y'igihugu cyacyu, bamenye ko ibyo bishimira, ko hari ababyitangiye kandi bakwiye no kubirinda bakabisigasira ntihazagire ubisenya, urubyiruko murebera.'

Ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda, Phanuel Sindayiheba, Intwari yo mu Cyiciro cy'Imena, yavuze ko imyitwarire y'urubyiruko itanga icyizere ko indangagaciro y'ubutwari itazazima kuko rwatojwe gukora ibyiza.

Ati "Niba hari bake bahagurutse nta we bareberaho, barabitojwe n'ababyeyi babo gusa. Nyuma y'imyaka 30 dufite politiki nziza, mfite icyizere ko hari urubyiruko ruzakora ibyiza byinshi.''

Muri iyi ndirimbo, Senderi agaruka ku misozi 105 Inkotanyi zanyuzemo kubohora u Rwanda nka Ruhango, Cyongo, Mbabare, Rushaki na Gatuna, Mukarange, ku Murindi, Miyovu, Cyanika, Karurama na Gisozi, CND na Kanombe, Rebero na Mont Kigali, Jali na Nyamirambo, Kabuye na Kagugu, Sonatube na Kami, Saint Famille na Nyamata, Kivugiza na Kicukiro, Gakondo na Kacyiru n'ahandi.

U Rwanda rwizihiza intwari nyinshi mu byiciro bitandukanye. Zimwe mu ntwari z' indongoozi zahawe umunsi wihariye zizihirizwaho, ari wo buri tariki ya kabiri y' ukwezi kwa Gashyantare (2). Mbere ya 1999, ni ukuvuga (1994-1998) uyu munsi wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n'umunsi wo Gukunda igihugu.

Ibyiciro by' intwari

Intwari z'u Rwanda zigabanywa mu byiciro bitatu by'ingenzi, hagendewe ku rugero zagaragajeho ubutwari. Icyiciro cya mbere cyitwa Imanzi, icya kabiri Imena, naho icya gatatu kikaba Ingenzi.

Imanzi

Imanzi ni cyo cyiciro cy' intwari kiza ku mwanya wa mbere. Ni intwari zakoze ibikorwa by' indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n' ubuzima bwazo. Kugeza uyu mwanya, iki cyiciro kirimo intwari ebyiri (2) zonyine ari zo: Gisa Fred Rwigema ndetse n' Umusirikari Utazwi.

Gisa yagaragaje ubutwari mu bikorwa yakoze byo kwitangira igihugu no kunga abanyarwanda binyuze mu rugamba yatangije rwo kubohora igihugu ku ngoyi ya leta ya Habyarimana Juvenali.

Imena

Icyiciro cya kabiri cy' intwari z' u Rwanda ni Imena. Ni icyiciro kiyinga Imanzi, gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.

Kuri ubu, intwari z' Imena ni: Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n' Abanyeshuri b' i Nyange barimo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Beatrice.

Gushyirwa mu cyiciro cy'intwari z' Imena ntibisaba ko iyo ntwari iba itakiriho, bitandukanye no mu cyiciro cy' Imanzi.

Ingenzi

Ingenzi ni cyo cyiciro cya gatatu cy' intwari mu Rwanda, kikaba gikurikira Imena. Giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw' ubwitange no kugira akamaro gakomeye.

Kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri iki cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida b'iki cyiciro.

Senderi Hit yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw'Inkotanyi ndetse n'imisozi 105 bakoresheje mu rugamba rwo kubohora u Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTWARI Z'U RWANDA' YA SENDERI HIT




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139170/senderi-yaririmbye-ku-misozi-105-inkotanyi-zifashishije-mu-kubohora-u-rwanda-video-139170.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)