AMAFOTO: Umuhango wo gufata irembo wa Jonas n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amanda Akaliza aragenda agana ku musozo wo kuba inkumi yerekeza mu buzima bwo kubaka urugo na Jonas Carter bamaze imyaka itari micye bari mu rukundo. 

Nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize abantu benshi biganjemo inshuti za hafi ze bagaragaje ibinezaneza batewe no kuba yamaze gutera indi ntambwe, yafashe umwanya arabashimira.

Yanagaragaje ko umuco nyarwanda ari mwiza kandi ko ugenda ukura uniyungura ibishya. Ibi yabivuze ahereye ku kuba umunsi Jonas yajyaga gufata irembo, uyu muhango barawukoze mu buryo bwa gisilimu na Amanda ubwe awugiramo uruhare binyuranye n'uko byabaga bimeze hambere aho byabaga ari ibiganiro by'imiryango yombi ariko umukobwa atarimo.

Mu buryo bwe yabikomojeho ati: 'Gufata irembo, intambwe gakondo aho imiryango y'umukwe yimenyekanisha ku miryango y'umugeni. Aho baza bagahura bakaganira mu ncamake barebera hamwe niba umukobwa yaba azigamiwe umuhungu mu gihe hitegurwa umuhango w'ubukwe bwabo.'

Akomeza agira ati: 'Mu bihe byashize ntabwo abantu bashyingiranwaga kuko bakundana ahubwo zabaga ari gahunda z'imiryango, nta n'aho byahuriraga n'umugeni. Ariko ubu twagumye kuri uwo muco ariko tugira ibyo tuwongeramo, ubu ni imiryango ihura ikaganira ikamenyana mbere y'uko umugeni ava mu rugo agasanga uwo yihebeye.'

Avuga ko byinshi byahindute ubu umugeni ashyingirwa azi umugabo bagiye kubana akanagira uruhare mu gutegura ubukwe bwe, agaragaza ko ari ubwa mbere yitabiriye umuhango nk'uyu bikaba byumunejeje.

Umuhango wo gufata irembo kwa Jonas mu muryango wo kwa Amanda Akaliza, witabiriwe n'abantu batandukanye barimo inshuti z'abagiye kurushinga, iz'imiryango n'imiryango. Muri abo harimo Tito Rutaremara umwe mu nararibonye mu bya politike mu Rwanda.

Amanda Akaliza yishimiye intambwe yateye anagaragaza ishimwe rikomeye ku buryo umuco nyarwanda ugenda ukuraTito Rutaremara ari mu bitabiriye umuhango wo gufata irembo kwa Jonas Carter Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina ari mu bashyigikiye Amanda AkalizaAkanyamuneza kari kose ku miryango n'inshuti za Jonas na Amanda AkalizaUrukundo rwa Jonas na Amanda rwatangiye mu myaka itari micye ishize bakaba barahuriye i London mu BwongerezaByitezwe ko mu bihe bitari ibya kure Amanda na Jonas bazahuza imiryango n'inshuti mu birori by'ubukwe bwaboUmwaka wa 2023 wasize Jonas Carter yambitse impeta y'integuza Amanda Akaliza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139173/amafoto-umuhango-wo-gufata-irembo-wa-jonas-na-amanda-akaliza-witabiriwe-na-tito-rutaremara-139173.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)