Abahanzi bahinduye amateka yumuziki Nyarwand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Si ibanga kandi ko hari abahanzi nyarwanda babashije kuzana injyana zitari zimenyerewe mu Rwanda, babasha kwigarurira imitima ya benshi ku buryo kugeza n'ubu usanga bacyibukwa nubwo baba bamaze igihe batagaragara mu muziki.

Muri aba bahanzi bahinduye amateka y'umuziki nyarwanda, higanjemo abawukoze mu bihe byashize ari nabo bagize uruhare mu kuwubaka bagacira inzira barumuna babo bagezweho muri iyi minsi. Mu by'ukuri abahanzi bubatse umuziki Nyarwanda ni benshi gusa harimo abagera kuri 20 babashize kuzana impinduka ku buryo batazanibagirana mu mitima ya benshi bitewe n'ibihangano byabo.

Mu gice cya mbere cy'iyi nkuru cyagarukaga ku bahanzi 10 bahinduye amateka y'umuziki Nyarwanda, ikini igice cya kabiri gikubiyemo abandi icumi:

1. DMS

Amazina ye asanzwe ni Muhire Tembwe Christian yamenyekanye nka DMS muri muziki nyarwanda. Azwiho kuba umwe mu bafashe iya mbere ,mu gukundisha abanyarwanda injyana ya Hip Hop.

DMS yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yari afite imyaka umunani gusa, mu 2003 aba aribwo atangira gushyira hanze bitandukanye. Yaririmbaga cyane mu rurimi rw'Icyongereza.

Mu 2005 ni umwe mu bahanzi bakoranaga na BZB muri TFP, mu 2007 yashyize hanze album ye ya mbere. Nyuma y'imyaka ibiri yagiranye amasezerano na Barrick Music aba ari nawe umufasha gushyira hanze album yise 'Live & Love' yamuritse mu Ukuboza 2011 iyi album yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2007 yise 'Peace'.

DMS yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Kigali City', 'Yego' , 'To the Lost ones', 'Bari hehe?', 'It's over' yakoranye na Cassa Manzi n'izindi.

2. Rafiki

Rafiki Mazimpaka azwi cyane mu njyana yihariye ya 'Coga Style' ku izina rye ry'ubuhanzi 'Rafiki', yavutse mu 1984 , avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Amashuri abanza yayize i Goma muri RD Congo, ayisumbuye ayiga muri CGFK (College George Fox de Kagarama). Yatangiye muzika kera kuko aho yigaga mu mashuri yisumbuye aho yabaga muri Korali y'ikigo, nyuma mu 2002 ayivamo ajya mu itsinda ryo kubyina ryitwaga 'Hot Side' yari ahuriyemo na Kamichi, Platini, Prince Kidd na Bad Rama.

Muri iyo minsi, nibwo yahuye na Producer Jay P amukorera indirimbo ya mbere yitwa 'Igipende' yasohotse mu mpera za 2004, nyuma y'aho haza 'Igikosi' n'izindi yagiye akora agitangira umuziki zikamwubakira izina mu Rwanda.

Uyu muhanzi yazanye umwihariko w'injyana ya "Coga Style" yumvikanamo ururimi rw'Ikinyarwanda ruvugwa na benshi mu batuye mu Majyaruguru y'u Rwanda nk'umwihariko.

Iyi njyana ya "Coga" yagereranywa na (Kinyarwanda Dancehall) yazanywe n'uyu muhanzi, bituma bamutazira "Umwami wa Coga Style".

Rafiki yasohoye album ye ya mbere yitwa "Ica Mbere" kuwa 4 Ukwakira 2008, yari igizwe n'indirimbo 12 zose ziririmbwe mu njyana ya Coga yanyuze benshi mu Banyarwanda.

Rafiki wakuze akunda injyana ya Reggae na Lumba mu bahanzi yakoranye nabo harimo Miss Jojo, Miss Shanel, Professor Jay, Dr. Jose Chamelone, Washington, Youth Wave, Dream Boyz n'abandi.

Mu bihembo yatwaye harimo Pama Award (Pan African Music Awards) inshuro ebyiri mu 2007 na 2008 muri Uganda. Yitabiriye kandi irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar mu Rwanda mu bihe bitandukanye gusa ntiyabasha kwegukana iki gikombe.

3. Tom Close

Uyu nawe ni umwe mu bahanzi bo mu gisekuru cya Nyuma ya Jenoside bubatse amateka mu muziki nyarwanda. Ubusanzwe amazina ye ni Muyombo Thomas yavutse mu 1984.

Tom Close yavukiye muri Uganda aba ariho yiga amashuri abanza. Nyuma yaho ababyeyi be bimukiye mu Rwanda yize amashuri yisumbuye muri Kiziguro ndetse na Lycée de Kigali.

Uyu muhanzi yasoje Kaminuza mu 2013 mu ishami ry'ubuganga.

Mu 2005 nibwo uyu muhanzi yatangiye umuziki ubwo we n'inshuti ze bashinze itsinda bise 'Afro-Saints' bakoze indirimbo mu myaka ya 2006 na 2007 ntizakundwa.

Mu 2007 uyu muhanzi yahisemo kwikorera indirimbo ku giti cye yise 'Mbwira' yakunzwe akurikizaho album yise 'Kuki' yariho indirimbo ze zakunzwe. Indirimbo zazamuye izina rya Tom Close zirimo 'Si beza', 'Ntibanyurwa', 'Komeza Utsinde', 'Sinari nkuzi' Ndacyagukunda  n'izindi. Tom Close ufatanya ubuhanzi n'ubuganga, aherutse gushyira hanze album yise 'Essence' ituma abafana be bari bamukumbuye bishimira igaruka rye mu muziki.

4. Riderman

Ubusanzwe yitwa Emery Gatsinzi ni umwe mu baraperi babaye inkomarume. Riderman yavutse mu 1987 akaba imfura mu bana batanu. Uyu muhanzi yavukiye mu muryango wa gikirisitu ndetse umubyeyi we na mushiki we bose bari abaririmbyi b'indirimbo zihimbaza Imana.

Riderman nawe yakundaga kubiyungaho bakaririmbana mbere yo kuryama. Uyu muhanzi yiyumvagamo ubusizi ndetse n'umuziki nyuma yo kwitabira igitaramo cya Lucky Dube cyabaye mu 2003 kuri Stade Amahoro yahisemo guhuza ibi byombi.

Mu 2006 yatangije itsinda rya UTP Soldiers yari ahuriyemo na Neg G The General ndetse MIM nyuma aza gutandukana na bagenzi be. Uyu muhanzi yahise atangira kuririmba ku giti cye.

Mu 2009 yashyize hanze album ye ya mbere. Mu bwana bwe Riderman yakundaga abahanzi barimo Jean-Christopher Matata, Benjamin Rutabana na Kidumu. Nyuma yaje kwiyumvamo abaraperi nka Tupac Amaru Shakur, 50 Cent na Lil Wayne.

Yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi mpuzamahanga batandukanye barimo Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D'banj, Shaggy n'abandi. Kugeza nubu uyu muraperi ari mu bahagaze neza mu Rwanda.

5. Tuff Gangs

Ni itsinda ryamenyekanye mu muziki nyarwanda cyane cyane muri Hip hop. Ni ryo tsinda ryashinze ibirindiro by'umwihariko riririmba iyi njyana. Ryari rigizwe n'abarimo Jay Polly witabye Imana, P Fla, Bulldogg, Green P na Fireman.

Iri tsinda ryatangiye kumenyekana cyane mu 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe 'Kwicuma' nyuma yayo ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe zirimo nka 'Gereza', 'Inkongoro y'umushimusi','Amaganya' n'izindi zagumye mu mitima ya benshi bitewe n'ubutumwa burimo.

P Fla wari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko wakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.

Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise 'Imperial Mind State', yaje guhinduka "Imperial Mafia Land" aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye.

Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya.

Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise 'Wiyita Iki?' batangiranye amashagaga bereka abari bagize Tuff Gangs ya mbere ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa. Bulldogg, Fireman na Green P nabo bahise bashinga itsinda bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy.

Mu minsi ishije Devy Denko umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo yasangije amashusho n'amafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, arikumwe na P Fla na Bulldogg hamwe na Fireman atangaza ko bageze kure batunganya album ya Tuff Gangs. Iri tsinda benshi bavuga ko ryaharuriye inzira abandi baraperi baje nyuma.

6. The Ben

Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop.

Ni uwa Gatamuryango w'abana batandatu barimo nka Danny (nawe w'umuhanzi n'ubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P uzwi muri Tuff Gangs.

Iby'ubuhanzi The Ben yabihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n'ababyeyi be gusenga cyane. Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n'abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.

Uyu muhanzi atangira umuziki yabaga ari mu mutaka wa Tom Close gusa mu myaka ya 2008 nawe atangira kumenyekana. Icyo gihe atangira umuziki yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Amaso ku Maso', 'Amahirwe ya nyuma' n'izindi nyinshi zamenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka 'Si beza' na 'Mbwira'.

Yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza (yaririmbanye na Roger), Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Zoubeda, Ese Nibyo n'izindi. The Ben ni umwe mu bahanzi bambukiranyije ikinyacumi bagifite igikundiro cyane n'ubu indirimbo zigakundwa. Uyu muhanzi yabaye kandi uwa mbere wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz bise 'Why' yatumye yunguka abafana muri Tanzania.

The Ben uheruka kandi gukora igitaramo cy'amateka mu Burundi, aherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze ibihangano bishya nyuma y'igihe kinini abafana be babimusaba.

7. Meddy

Ubusanzwe yitwa Ngabo Médard Jobert. Yamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nka Meddy. Uyu muhanzi yavutse ku wa 7 Kanama 1989 mu Burundi. Meddy aririmba RnB na Pop. Yamenyekanye mu myaka ya 2008 mu ndirimbo nka "Amayobera", "Akaramata "Ese Urambona" n'izindi.

Meddy yatangiye aririmba mu rusengero ndetse indirimbo ye ya mbere yari ihimbaza Imana. Iyi yayise 'Ungirira ubuntu'.

Meddy mu 2010 yavuye mu Rwanda we na The Ben mu gitaramo bari batumiwemo n'umuryango w'abanyarwanda baba muri Amerika ntibagaruka.

Mu gihe cy'imyaka irenga icumi uyu muhanzi amaze akora umuziki aracyakunzwe ni n'umwe mu birahirwa kubera ibihe yatangiriyemo umuziki na bagenzi be ntacike intege. Yigeze kubwira itangazamakuru ko yigeze kumva yava mu muziki nyuma yo gutegura igitaramo kikazamo abantu 20.

Ati 'Nakoze igitaramo ngira ngo kizamo abantu 15 cyangwa 20, nacitse intege cyane. Icyo gihe nigaga muri La Colombière mu wa Gatandatu dusoza amashuri yisumbuye. Kuri njyewe iyo ndebye uwo munsi ibyo natekerezaga n'aho ndi mpita mbona ko mu buzima ikibi ari ugucika intege. Sinigeze na rimwe ntekereza kuzagera ku rwego ndiho uyu munsi mu muziki kubera iryo joro rimwe.'

Meddy uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda aheruka gushyira hanze indirimbo y'Imana ndetse anatangaza ko agiye kujya mu njyana ya 'Gospel' aho azajya akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ibi ariko ntabwo byashimishije abafana be.

8. Urban Boyz

Itsinda rya Urban Boyz ni rimwe mu matsinda yakanyujijeho mu muziki nyarwanda. Naryo umuntu avuze ko riri mu ya mbere yabayeho ntabwo yaba abeshya. Ryatangiriye i Butare rigizwe n'abantu batanu barimo uwitwaga Lino G, Safi Madiba, Humble Jizzo, Nizzo n'undi mugenzi wabo umwe.

Urban Boyz yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Sindi indyarya' na 'Icyicaro' ndetse ziri mu zatumye izina ryayo rigwiza igikundiro. Nyuma Lino G yavuyemo basigara ari batatu ndetse baza no kwimukira mu Mujyi wa Kigali kuhakorera umuziki.

Iri tsinda ryagize igikundiro mu muziki nyarwanda. Ryamenyekanye nka rimwe mu matsina yagiye yijajara agakorana n'abahanzi bakomeye muri Nigeria cyane ko bakoranye na Timaya na Iyanya.

Mu 2017 Safi yavuye mu itsinda ajya kuba umuhanzi ku giti cye asiga bagenzi be. Ubu Urban Boyz isa nk'iyabaye amateka kuko nta gihangano iheruka.

9. Dream Boyz

Dream Boyz ni itsinda ryaririmbaga injyana ya R'n B ndetse na Afrobeat ryari rigizwe na Platini na TMC.

Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri nzeli 1988 i Bukavu kuko niho ababyeyi be bari barabaye bahamaze igihe kirekire.

Nyuma yaho yaje gutahuka kimwe n'abandi banyarwanda bose atangira amashuri ye abanza abiri yayize muri Congo, akomereza kuri Ecole primaire ya Nyanza ya Kicukiro , icyiciro rusange cy'amashurii yagikomereje kuri Ecole secondaire de Gasange I Byumba, akomereza mu rwunge rw'Amashuli rwa  Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare ). Yaje gukomereza muri Kaminuza nkuru y'U Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru n'itumanaho.

Platini akiri umwana yaririmbaga muri Kolari aza kuhava atangira gukora muzika ye.

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni undi musore wabarizwaga mu itsinda rya Dream Boyz, yabonye izuba kuri 25 Nzerii 1988 i Bukavu muri Congo. Yaje gutahuka muri 1994 atangira amashuri ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro aza gukomereza amashuri ye yisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje gundinduka E.T.O Kicukiro.

TMC yaje gukomereza amashuli ye mu Rwunge rw'amashuri i Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare )mu ishami ry'imibare n'ubugenge, akomereza  mu yahoze ari KIST. TMC akiri muto yakundaga kumva indirimbo zo muri Tanzaniya cyane cyane umuhanzi Mr. Nice bituma akura yiyumvamo umuziki.

Mu 2000 nibwo yavuye muri Kolari  yaririmbagamo. Mu mwaka wa 2007 arangije amashuli yisumbuye nibwo yakoze indirimbo ya mbere.

Mu 2008,Platini akirangiza amashuri yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye i Butare   ndetse ko bari banaturanye byatumye bakora itsinda baryita Dream Boyz.

Muri uwo mwaka nibwo barebye Lick Lick atangira kubakorera.

Dream Boyz yamenyekanye mu ndirimbo yitwa Nirizingua yo mu njyana ya bongo irakundwa, ariko iyatumye Deam Boyz ikundwa ikanamenyekana cyane ni 'Magorwa'. Nyuma yaho Dream Boyz yakoze izindi ndirimbo nyinshi zivugisha abantu menshi nka 'Si inzika' n'izindi nyinshi.

Mu 2019 aba basore bafashe umwanzuro wo gutandukana. Ubu buri wese akora umuziki ku giti cye.

10. Oda Paccy

Ubusanzwe yitwa Uzamberumwana Oda Paccy ariko yaje mu muziki akoresha izina rya Oda Paccy. Niwe mukobwa wabimburiye abandi mu gukora injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Yakuze akunda Hip Hop kuko yari umufana ukomeye wa Eminem na Dr. Dre ndetse bituma akora iyi njyana.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Ese Nzapfa?' yatumye amenyekana cyane 'Miss President', 'Biteye ubwoba' 'Uwo Ninde' n'izindi. Uyu muraperikazi hari benshi badatinya kuvuga ko ariwe mwamikazi w'injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Nyuma yo kumara igihe atagaragara mu muziki, Oda Paccy aherutse gutangaza ko yawugarutsemo bushya ndetse ashyira hanze indirimbo yise 'Ngicyo'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135544/abahanzi-bahinduye-amateka-yumuziki-nyarwanda-batazibagirana-mu-mitima-ya-benshi-igice-cya-135544.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)