Manishimwe Djabel agomba kunyura mu cyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Police FC, Manishimwe Djabel agomba kunyura mu cyuma, ni nyuma y'uko imvune ye ikomeje kuzamo amayobera.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu, imikino ibanza ya Shampiyona ya 2025-26, yarangiye adakina kubera imvune y'agatsintsino.

Ubwo imikino yo kwishyura yari itangiye yari yagarutse ndetse agenda agaragara mu mikino imwe n'imwe yazaga mu kibuga asimbuye.

No ku mukino baraye banganyijemo na APR FC yari ku ntebe y'abasimbura ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko atari gukandagira mu kibuga.

Uyu mukinnyi nubwo avuga ko ari agatsintsino si ko ababara ahubwo ni munsi yako mu kirenge ku buryo ubu gukina bidakunda.

ISIMBI yamenye ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026 agomba kujya kwa muganga kunyura muri MRI kugira ngo barebe ikibazo cya nyacyo afite.

Mu Kwakira 2025 ni bwo Manishimwe Djabel yasinyiye Police FC amasezerano y'imyaka ibiri.

Manishimwe Djabel agomba kunyura mu cyuma



Source : http://isimbi.rw/manishimwe-djabel-agomba-kunyura-mu-cyuma.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)