Jose Chameleone yatangaje ko igikorwa cyo kumubaga jisho cyagenze neza nyuma yo guhura n'ikibazo cyatumaga atangira gutakaza ubushobozi bwo kubona.
Joseph Mayanja wamamaye nka Dr.Jose Chameleone abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yatangiye kubona ko ijisho rye ry'iburyo riri kugenda rita ubushobozi bwo kureba ku buryo bwihuse, bituma afata icyemezo cyo kwihutira kujya kwa muganga ngo atazahura n'ingaruka zirambye.
Yahise agana abaganga b'inzobere mu kuvura indwara z'amaso bo ku bitaro bya Kampala Eye Lasik Hospital banahise bamukorera operasiyo igamije gukumira ko yakomeza gutakaza ubushobozi bwo kureba burundu.
Iyi operasiyo yayobowe na Dr. Ludovica Tindebwa Fadr, aho byatangajwe ko yagenze neza kandi itanga icyizere cy'uko azakira neza.
Nyuma yo kubagwa, Jose Chameleone yasangije abafana be ifoto agaragara aseka, ijisho rimwe ripfutse, agaragaza ko ameze neza kurusha mbere.
Mu butumwa bwe, yashimiye Imana n'abaganga bamufashije, yagize ati 'Ndashimira Imana yongeye kumpa undi munsi mwiza. Ndashimira Dr. Ludovica Tindebwa Fadr n'ikipe yose ya Kampala Eye Lasik Hospital bambaze kandi bakanyitaho neza. Nari ndimo gutakaza ubushobozi bwo kureba , kandi nkomeje gusaba Imana gukomeza kunkiza.'
Si ubwa mbere Jose Chameleone agaragaje ibibazo by'ubuzima kuko no mu mwaka ushize nabwo yajyanywe kwa muganga igitaraganya, ndetse aza kujya no kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kongera kugaruka mu bikorwa bye bya muzika.
Nyuma gato y'icyo gihe yavuze ko yahisemo no kureka kunywa itabi n'inzoga, mu rwego rwo kwita ku buzima bwe.
Source : http://isimbi.rw/jose-chameleone-yabazwe-ijisho.html