CAF yinjiye mu masezerano n'u Rwanda, TP Mazembe ngo ntibyumva neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bidasubirwaho 'Visit Rwanda' na 'RwandAir' bazaba ari abafanyabikorwa rw'irushanwa rya 'African Football League' rigiye kuba bwa mbere rikabera Uwanja wa Mkapa muri Tanzania.

Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru murui Afurika (CAF) yagiranye amasezerano y'ubufatanye na Guverinoma y'u Rwanda, ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Minisiteri ya Siporo ndetse na Sosiyete y'Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandaAir.

Ubufatanye bugamije guteza imbere Umupira w'Amaguru n'Ubukerarugendo muri Afurika binyuze muri Shampiyona y'Umupira w'Amaguru ya "African Footaball" (AFL) igiye gukinwa ku nshuro ya mbere izagaragaramo amakipe y'umupira w'amaguru meza ku mugabane wa Afurika.

Ni irushanwa rizaba rigizwe n'amakipe aturutse mu turere twose twa Afurika (regions) aho azaba ahatanira igikombe buri mwaka guhera kuri 20 Ukwakira 2023 i Dar-es-Salaam, muri Tanzania.

CAF ikaba yayisanyanye amasezerano n'u Rwanda binyuze muri RDB yo kwamamaza Ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri "Visit Rwanda" aho amakipe azajya yambara imyenda iriho iri jambo rya "Visit Rwanda", muri Stade mu gihe cy'umukino no mu mahugurwa y'abafatanyabikorwa.

RwandAir imaze kwandika izina mu ngendo zo mu kirere z'indege, niyo izatwara aya makipe yaba kujya ahabera irushanwa cyangwa se kubacyura mu gihe irushanwa rirangiye. Ikazatwara amakipe asanzwe ari mu mirongo isanzwe ikoreramo.

Umunyabanga wa CAF, Véron Mosengo-Omba yavuze ko bishimiye kugirana ubufatanye n'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Ati 'Ubufatanye na 'Visit Rwanda' ni intambwe ikomeye. Nejejwe no gutangaza ko twagiranye ubufatanye bushimishije n'igihugu kigaragaza umwuka w'iterambere ry'umupira w'amaguru muri Afurika."

Francis Gatare, Umuyobozi mukuru wa RDB, Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda we yagize ati 'Twishimiye gutangaza ubundi bufatanye mu guteza imbere igihugu no kuzamura siporo mu Rwanda. Ibi bihuye n'intego zacu zo gutanga umusanzu mu guteza imbere impano Nyafurika no gukoresha umupira w'amaguru mu guteza imbere ubukungu ku Mugabane wacu. Binyuze muri ubwo bufatanye, dufite intego yo kwereka u Rwanda rushya abantu barenga miliyari imwe bazareba iyi shampiyona ngarukamwaka."

Amakipe ahatanira iki gikombe uyu mwaka uko ari 8 ni; Al Ahly ikomoka mu Misiri, Wydad AC ikomoka muri Maroc, Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisia, TP Mazembe yo muri DR Congo, Enyimba yo muri Nigeria, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo, Club Petro Atletico de Luanda yo muri Angola na Simba SC yo muri Tanzania.

Gusa amakuru aturuka muri DR Congo, bimwe mu binyamakuru byaho bivuga ko ikipe ya TP Mazembe idakozwa ibyo kwambara Visit Rwanda ndetse no kuba yagendera mu ndege ya Rwandair ntibikozwa.



Source : http://isimbi.rw/siporo/CAF-yinjiye-mu-masezerano-n-u-Rwanda-TP-Mazembe-ngo-ntibyumva-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)