Umukinnyi wa filime wamamaye ku rwego mpuzamahanga, Lupita Nyong'o, yongeye gutangaza ko ibibyimba byo muri nyababyeyi (fibroids) yari yarigeze kuvurwa byongeye kugaruka.
Mu mwaka wa 2025, Lupita yari yatangaje ku mugaragaro ko arwaye fibroids, ibibyimba bidatera kanseri bikurira muri nyababyeyi.
Icyo gihe yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gufasha abagore benshi gutinyuka kuvuga ibibazo byabo no gushishikariza ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi ndwara.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Today Show, Lupita yavuze ko abaganga bamubwiye ko fibroids zongeye kugaruka ndetse zikaba ziyongereye mu mubare kugera kuri 50, nyuma y'uko mbere yari yarabazwe bakamukuramo izigera kuri 23.
Yagaragaje ko ubu ahanganye n'amahitamo akomeye arimo kongera kubagwa cyangwa gukomeza kubana n'ubu bubabare.
Yagize ati 'Hashize imyaka 12 muganga ambwiye ko mfite ibibyimba biri gukurira muri nyababyeyi. Kuba ari ibisanzwe ku bagore benshi ntibivuze ko ari ibintu byoroshye kubyakira.'
Yifashije imbuga nkoranyambaga ze, Lupita yashyize hanze ifoto ateruye imbuto, asobanura ko ari ikigereranyo cy'uko abaganga bamubwiye ubunini bw'ibibyimba afite.
Uyu mukinnyi wa filime yagaragaje ko ari nayo impamvu yahisemo kubivugaho ari ugutanga ubutumwa bwo gukangurira abagore kwita ku buzima bwabo no kudaceceka.
Yongeyeho ko yafatanyije n'umuryango uharanira ubuzima bw'abagore gutangiza inkunga izafasha abashakashatsi kubona uburyo bushya kandi bworoshye bwo kuvura fibroids.
Source : http://isimbi.rw/lupita-nyong-o-yongewe-gusangwamo-ibibyimba-50-muri-nyababyeyi.html