FERWAFA: Amanyanga yayo yatsindiwe mu mpano i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo wumva ngo u Rwanda rufite ba rutahizamu basaga 500 ariko badafite ubushobozi bwo gutsinda n'ibitego 100 mu mwaka w'imikino ntukagirengo biba byaravuye ahandi, ni aba bana bakabaye bakina umupira w'amaguru ariko bagahezwa hanze, ahubwo hagahabwa umwanya abadakeneye kumenya n'umupira icyo ari cyo.

Muri uyu mwaka hagati, ni bwo u Rwanda rubinyujije muri Visit Rwanda, rwasinye amasezerano y'ubufatanye arimo kwa mamaza kuri sitade ya Allianz Arena ndetse muri aya masezerano hakaba harimo n'igice kireba umupira w'amaguru mu Rwanda cyo gushyiraho irerero ry'umupira w'amaguru rizajya ryita ku bana. Nyuma yaho bidatinze hahise hatangira gahunda yo gushaka abana bazajya muri iryo shuri.

Bayern Munich abana yababonye ite?

Ubwo gahunda yo gushaka impano yatangiraga mu gihugu cyose,  hiyandikishije ibigo birenga 450 ariko nyuma yo kubisuzuma hasigara 345. Ibyo byose byagombaga gutanga abana batanu kuri buri kimwe. Abo bana bahurijwe hamwe mu turere babarizwamo, mu gihugu cyose hatoranywa abana 100.

Tariki 17 Nzeri 2023, ni bwo kuri sitade ya Bugesera hahurijwe ba bana 100, mu gikorwa cyo gutoranyamo abana 43 irerero rya Bayern Munich ryagombaga gutangirana nabo, aho aba bana bagomba kwiga umupira w'amaguru ndetse n'amashuri asanzwe mu buryo bwo kuguma gutegura neza ejo hazaza habo.

Aba bana batoranyijwe hakurikiyeho gahunda yo gushaka ibyangombwa byabo ndetse abana 20 muri 43 bari batoranyijwe basanga ntabwo bujuje Imyirondoro barirukanwa. Abana basigaye bagiye ku mashuri nk'abandi bose aho bano bana bari kwiga muri Lycee de Kigali na GS Kicukiro.

FERWAFA nk'urwego rukuriye umupira w'amaguru mu Rwanda nibo bari bayoboye iki gikorwa, dore ko na Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, ariwe wari uyoboye buri kimwe.

Bamwe mu bana batoranyijwe batangiye kwiga 

Uyu muyobozi agaruka ku mpamvu hari abana batabashije kujya muri iri shuri, yavuze ko habayeho uburiganya bw'imyaka. Yagize ati" Twatoranyije abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko twemeza ko 43 ari bo bagomba gukomeza, kongeraho barindwi basimbura abagira ikibazo. Abo uko ari 50 ntibagezeyo bose kuko harimo ibibazo."

"Dufatanyije na REB [Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw'Ibanze mu Rwanda] na NIDA [Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu] twarebye ibyangombwa by'abatoranyijwe dusanga 20 barabeshye. Hari ababikoze mbere yo gutoranywa ndetse n'ababikoze nyuma yo kubafata. Tubimenye twahise tubasezerera."

Ikibazo: FERWAFA ishaka Imyirondoro cyangwa ishaka impano?

Twemera ko buri kintu cyose giciye mu nzira nziza kigomba kuba gifite umurongo ngenderwaho, ndetse umuntu wese akanjira muri uwo mujyi azi ibisabwa n'ibigenderwaho. Hatabaye ho kunyumva nabi, ntabwo nshyigikiye umwana ukina adafite ibyemezo irerero ryashyizeho, ariko nanone sinshyigikiye umuntu uhemukira umwana ku bintu yakabaye afite icyo yabikoraho amahoro agahinda.

Hagati y'impano n'imyirondoro, bigaragara ko FERWAFA yo yashakaga imyirondo kurusha impano. Ibi icyo mbivugira, ni uko kureba imyirondoro y'abana, ari cyo gikorwa cya nyuma cyabaye kugira ngo abana bemererwe kwinjira mu ishuri. Ntabwo byumvikana uburyo FERWAFA ikoresha ijonjora ryo gushaka abana, ariko ikarinda isigarana abana 43 ba nyuma nta n'umwe yizeye imyirondoro ye.

Mugisha Richard wari ukuriye itoranywa ry'abana bajya mu irerero rya Bayern Munich niwe wajyanye n'abana batarengeje imyaka 16 bagiye mu gikombe cy'amarerero y'iyi kipe kibera mu Budage 

Ibi bivuze ko byashobokaga ko gahunda yose yabaye yo gushaka impano, amafaranga yakoreshejwe, umwanya watanzwe na buri umwe muri iki gikorwa, byari kurangira byose bibaye imfabusa abantu bararuhiye ubusa nta mwana n'umwe wujuje imyirondoro.

Amanyanga ya FERWAFA yatsindiwe mu mpano, ijya kwihorera mu myirondoro

Ubwo hasigaraga abana 100, mu karere ka Bugesera nta munyarwanda n'umwe wari ufite ijambo rya nyuma ryo guhitamo umwana kuko umwana yemezwaga n'abatoza b'abazungu bari boherejwe na Bayern Munich.

Iki gihe gahunda y'abatoza b'abanyarwanda yo gukinisha umwana w'umucuruzi w'umukire, abantu bakomeye mu nzego, yari imaze gupfa kuko ntaho bari guhera basesekamo abantu.

Mu bana 43 bari batoranyijwe, abenshi baraye badasinziriye kubera ibyishimo byo kumva ko indoto zabo zishobora kugerwaho, gusa kuri ubu harimo abarara barira kuko babona Isi yabanze 

Mu gihe birangiye uko habaye gushaka impamvu zatuma hari abana bo mu bakire n'ahandi binjira muri iri shuri, ariyo mpamvu abana bo kwa ngofero batangiye gushyirwaho ibibazo by'imyirondoro ndetse ntibagire n'icyo bafashwa, akaba ariyo marira ya Iranzi Cedric kuri uyu wa kabiri yaririye kuri Fine FM ndetse n'abandi ba ntaho nikora.

Ese koko impano ariyo ishyizwe imbere, wareka umwana akagenda ngo ni uko afite imyirondoro 2? Ubundi mu buzima bw'imyuga birazwi ko kubona impano ari cyo kintu kigora kuko akenshi tubona abagerageza wenda ishuri rikazabongerera.

Ntabwo byumvikana uburyo FERWAFA yaba yaranamye ku zuba ishaka impano y'umwana ndetse ku bw'amahirwe ikayibona ariko imyirondoro ibiri inyuranye ikemeza ko umwana yirukanwa.

Niba warize ku kigo kidafite umwana wigira ubuntu kubera ubushobozi bucye ariko akaba afite ubwenge, untere ibuye. Niba utazi abakinnyi iwanyu aho wize bigiraga ubuntu untere irindi. 

Ubundi uramutse usanganye umwana impano wakabaye umukorera buri kimwe cyose kugira ngo utamutakaza, aho kugira ngo usigarane umwana ufite imyirondoro ariko atazi no gufunga umupira.

Twese turi abantu kandi tuba mu bantu kuri ubu nibura ushaka guha akazi abantu 10, 3 muri bo ni bo wasanga bujuje ibyo ukeneye byose. Ariko mu basigaye hari ababa bafite ibyo babura ariko kuko ukeneye bimwe mu byo bafite ukabafasha gushaka ibisigaye.

Ahagana 2007 ni bwo hatangiye gahunda yo gushaka abana bazajya mu irerero rya FERWAFA, aba bana akaba aribo bakinnye igikombe cy'Isi cya U17 mu 2011 ubwo FERWAFA yazengurukaga igihugu cyose ishaka abana, abo yasanze bujuje ibyangombwa bari mbarwa ariko uwabaga afite impano wese yafashije kubona ibindi bisabawa. 

Gusa kuko abayobozi b'icyo gihe bari bazi ko ikizapfa cyose igihugu kizagwa hasi, bagerageje kubikora neza n'ubwo nta byera ngo de. 

Umwana wakweretse icyo ashoboye ntabwo wakamwirukaniye imyirondoro yanditse nabi. Ahubwo aho umubera umubyeyi kuko n'ubundi uba uri we, icyo abura ukacyuzuza kugira ngo iyo mpano itagucika. Abantu bavuka buri munsi ariko impano ntizivuka buri munsi, kuko iyo biba ariko bimeze ntitwakabaye dukumbura Jimmy Gatete.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135542/ferwafa-amanyanga-yayo-yatsindiwe-mu-mpano-ijya-kwihorera-mu-myirondoro-135542.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)