Yannick Mukunzi avuga ko mu buryo butaziguye yagize uruhare kugira ngo Byiringiro Lague abe yasinyira Sandvikens IF asanzwe akinira kuko yabwiye ubuyobozi bw'iyi kipe ko ari umukinnyi mwiza.
Tariki ya 26 Mutarama 2022, Byiringiro Lague yerekanywe n'ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden isanzwe ikinamo umunyarwanda, Yannick Mukunzi.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Yannick Mukunzi yavuze ko atari we watumye ikipe ye ibona Lague ariko na none mbere yo kumugura bamubajije niba amuzi ndetse niba anafite ubushobozi ku buryo bamugura.
Ati "Ntabwo ari njye watumye ikipe ibona Lague, ni umu-agent ntazi wenda ukorana na Lague ariko nabigizemo uruhare kuko umuyobozi mukuru w'ikipe ninjye muntu wa mbere yabajije niba nzi Lague, ambaza uko ameze, uko akina kandi nanjye urumva umuntu ubonaho ubushobozi kandi umuziho ibyiza, ubona ari umukinnyi mwiza urumva ko nagombaga kumuvugaho ibyiza, ni byo ntabwo nabeshye."
Yakomeje avuga ko yababwiye ko ari umukinnyi mwiza uzabagirira akamaro yaba mu kibuga no mu bucuruzi.
Ati "Barambaza niba uko mubona ashobora kuza, nanjye nabahaga ishuho yose nti ni umukinnyi ushobora kuza akaba mu bakinnyi beza mufite aha ngaha, ni uko byagenze, bangishije inama niba bashyiramo imbaraga zishoboka zose, mbabwira ko ari umukinnyi mwiza 100%, kereka ari bya bindi Imana iba yateguriye ariko uko muzi ni umukinnyi mwiza azabagirira akamaro mu bijyanye n'akazi no mu bijyanye n'ubucuruzi."
Mukunzi Yannick amaze imyaka 4 akinira iyi kipe muri Sweden, agiye gukinana na Byiringiro Lague wakiniraga APR FC ariko akaba yaramugurishije muri Sandvikens IF, bombi bakaba bari basanzwe bahurira mu ikipe y'igihugu.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-yannick-mukunzi-yasubije-ubuyobozi-bumubajije-kuri-lague