Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda umwaka w'imikino 2022-23 irakomeza hakinwa imikino y'umunsi wa 18, abakinnyi 5 ni bo batemerewe gukina uyu munsi.
Uyu munsi hateganyijwe umukino umwe rukumbi uri bubere mu Bugesera aho ikipe ya Gorilla FC iribwakire Gasogi United saa 15h00'.
Indi mikino izakomeza ejo no ku Cyumweru. Ejo hazaba imikino 3 irimo uwo Sunrise FC izakiramo APR FC kuri Golgotha Stadium, AS Kigali yakire Police FC kuri Bugesera Stadium.
Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 hazaba imikino 4 aho uwitezwe na benshi ari na wo wafashwe nk'umukino w'umunsi ni uwo Rayon Sports izakiramo Kiyovu Sports kuri Stade ya Muhanda.
Kugeza uyu munsi APR FC ni yo iyoboye urutonde n'amanota 34, AS Kigali ifite amanota 33, Gasogi United ya Rayon Sports zifite 32, Kiyovu Sports ifite 31, Marines FC ni yo ya nyuma n'amanota 7 mu gihe Espoir FC iyibanziriza ni Espoir FC ifte amanota 10.
Gahunda y'umunsi wa 18
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023
Gorilla VS Gasogi United
Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023
Sunrise FC vs APR FC
Rutsiro FC vs Mukura VS
AS Kigali vs Police FC
Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023
Espoir FC vs Bugesera FC
Marines FC vs Rwamagana City
Musanze FC vs Etincelles
Rayon Sports vs Kiyovu Sports
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18
1. MUHINDA BRIAN (BUGESERA FC)
2. NSABIMANA AIMABLE (KIYOVU SC)
3. JEAN CLAUDE MUGIRANEZA ( MARINE
4. MUTIJIMA JANVIER (RWAMAGANA FC)
5.IZABAYO DANIEL (ETINCELLES FC)
Source : http://isimbi.rw/siporo/abakinnyi-5-ni-bo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-18-wa-shampiyona