Umuhanda Kigali - Huye wongeye kuba nyabagendwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wongeye kuba nyabagendwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022 nyuma y'iminsi igera kuri 12 urimo gusanwa.

Polisi y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yagize iti 'Polisi y'u Rwanda irabamenyesha ko ubu umuhanda Kigali- Huye ari nyabagendwa.'

Wari warangirikiye ahazwi nka Rwamushumba munsi gato y'isantere y'ubucuruzi ya Ruyenzi mbere y'uko ugera i Bishenyi.

Imodoka zajyaga cyangwa ziva mu Majyepfo zanyuzwaga mu muhanda wa Ruyenzi- Gihara -Nkoto, aho byagoranaga kuko ari umuhanda muto kandi ufite igice kimwe kidakoze.

Inzego zitandukanye zahise zitangira ibikorwa byo gusana uwo muhanda.

Abatanga ibitekerezo bifuza ko imihanda yari yitabajwe nayo yakorwa neza ikajya yifashishwa mu rwego rwo gukumira impanuka zikunze guterwa n'umubyigano uhagaragara.

Abagenzi bava i Kigali berekeza i Huye nabasubirayo bongeye gutambuka nta nkomyi
Umuhanda Kigali- Huye wongeye kuba nyabagendwa
Ni umuhanda wari umaze iminsi igera kuri 11 ukorwa

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-huye-wongeye-kuba-nyabagendwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)