Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman yavuze ko atazigera akumbura umwaka wa 2025 kuko wamubereye umwaka mubi cyane.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Killaman yavuze ko umwaka wa 2024 wamubereye umwaka mwiza cyane ariko ageze kuri 2025 ati 'Apuuu! Uyu mwaka nugire urangire, ntabwo nzawukumbura.'
Killaman yavuze ko uyu mwaka atigeze yinjizamo n'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda.
Ati '2025 ni wo mwaka ntigeze ninjizamo n'ibihumbi 500 (Frw), umwaka wose warangiye nta n'ibihumbi 500 ninjije, nyine ubwo nta Kundi. Ni ukuri kw'Imana kandi sinarahira izina ry'Imana mbeshya. ntabwo mbeshya.'
Killaman yavuze ko iyo avuze kutinjiza aba avuga amafaranga y'inyungu rero akaba atazakumbura uyu mwaka kuko wanamusize mu madeni.
Gusa ngo iyo arebye uko ibintu bimeze, asanga umwaka utaha wa 2026 uzaba ari umwaka mwiza kuri we.
Source : http://isimbi.rw/uyu-mwaka-nta-n-ibihumbi-500-ninjije-killaman-video.html