Ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda zaturutse mu byiciro bitandukanye by'imibereho, mu birori byateguwe mu rwego rwo gusoza umwaka no kwizihiza intambwe igihugu cyateye mu 2025.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwagize umusaruro ufatika mu myaka ishize, aho yagarutse ku buryo umwaka wa 2023 warangiye neza, uwa 2024 ugakomeza uwo murongo, ndetse n'uwari ugiye gusozwa wa 2025 ugasiga igihugu kimaze kugeraho byinshi.
Perezida Kagame yashimangiye ko ibyagezweho byose bishingiye ku ruhare rw'abaturage, ashimira Abanyarwanda bose baba abari aho n'abandi batabashije kwitabira, abizeza ko igihugu kibazirikana kandi kibafatanyije aho bari hose.
Yagarutse ku kamaro k'umutekano, agaragaza ko ari wo musingi w'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage. Yavuze ko umutekano ugera ku rwego rwo gutuma abantu babona umwanya wo kuruhuka no gukora ibikorwa bibateza imbere, ashimira cyane abaturage bagira uruhare mu kuwubungabunga mu gihugu hose.
Umukuru w'Igihugu by'umwihariko yashimiye Ingabo z'u Rwanda, abasore n'inkumi baba ku murongo umunsi ku wundi, bagaharanira ko igihugu kiguma gitekanye, anifatanya n'imiryango y'abasirikare bari mu butumwa butandukanye ndetse n'abatanze ubuzima bwabo ku bw'igihugu, agaragaza ko leta ihora iri hafi y'iyo miryango.
Perezida Kagame yanagarutse ku rubyiruko, avuga ko ari rwo rufite umubare munini mu gihugu kuko abarenga 75% ari abari munsi y'imyaka 30. Yabasabye gukoresha izo mbaraga bafite mu kwiyubaka no guteza imbere ibikorwa byiza, agaragaza ko iterambere ry'igihugu ridashoboka hatabanje kubakwa ubushobozi n'imyitwarire myiza y'abagituye.
Ibi birori byahuje abantu b'ingeri zitandukanye, barimo Abanyarwanda n'inshuti z'igihugu, byabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa ibyagezweho, no gutangira gutekereza ku nshingano n'intego z'umwaka mushya.

