Hakizimana Muhadjiri yateye utwatsi amakuru avuga ko yisabiye kujya gukina muri Rayon Sports, ngo yaba ashaje.
Uyu mukinnyi uheruka gutandukana na Police FC, nta kipe yari afite, mu minsi yashize akaba yaravuzwe muri Rayon Sports ko yayikomanzemo ashaka kuyerekezamo.
Ubwo yari ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeje gukina muri Kenya, yabwiye Vida Sports ko atigeze asaba iyi kipe kuyerekezamo.
Ati "Kuvugana ntabwo byari ibintu nk'uko numva abantu babivuga, ngo narasabye, narasabye. Ariko nanjye ndashaje, ngo narasabye gukina muri Rayon kuko nta bushobozi nari mfite bwo kuyikinira ariko ntabwo ari ko bimeze."
"Abantu bavuga ibyo bashaka, ariko Nyagasani aba afite gahunda ze. Iyo ntafite ikipe ibya Rayon bakunda kubivuga ariko nta biganiro bihambaye byigeze bibaho. Nta bintu byinshi twigeze tuganira byari kunyerekeza muri Rayon Sports."
Hakizimana Muhadjiri akaba yerekeje mu ikipe ya Nairobi United ikina mu cyiciro cya mbere muri Kenya akaba asanzeyo Buregeya Prince. Iyi kipe iri mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Source : http://isimbi.rw/burya-ndashaje-njyeze-aho-kwisabira-rayon-kuyikinira.html