Umuraperi Riderman yasabye abantu kureka kwitiranya uguterana amagambo gukomeje kuba hagati ya Bruce Melodie na The Ben n'ikitwa 'Beef', yemeza ko ibiri hagati y'aba bahanzi ari uguhangana gusanzwe kwa gihanzi.
Riderman yagaragaje ko igihe kigeze ngo abantu batangire gutandukanya ikitwa 'Beef ' gifite imizi mu muziki wo hambere wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no guterana amagambo ndetse no kwiratanaho bifite imbago z'ubuzima bwite bw'umuntu bitarengereye.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'igitaramo 'Icyumba cya Rap', uyu muraperi yasobanuye ko mu gihe nta muntu n'umwe wigeze utuka undi cyangwa ngo abantu barwane, icyo gihe nta beef iba irimo.
Ati ' Biriya bya Bruce Melodie na The Ben ntabwo ari 'Beef' ni ihangana risanzwe tunakeneye mu muziki, kuko muri beef abantu baratukana bakarwana ndetse bakanarasana, Melodie na The Ben baba bahigana bisanzwe.'
Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki qnka Riderman yanifashije urugero rwa Beef yamamaye cyane yabaye hagati y'umuraperi Biggie na 2Pac ndetse n'iya Ish Kevin na Zeo Trap mu kwerekana ko uburemere bw'ubu bwoko bw'ihangana bushobora kugera ku rwego rwo gutukana ku babyeyi.
Ati 'Uzumve indirimbo yitwa 'what's Beef' ya Notorious B.I.G avuga kuri 2Pac n'indirimbo z'abaraperi bato ba hano mu Rwanda baherutse gutukana bakageza ku babyeyi babo ibyo ni byo byitwa 'Beef'.'
Bruce Melodie na The Ben mu kiganiro gitegura igitaramo 'The Nu-Year Groove' kizabahuriza hamwe tariki 1 Mutarama 2026 baherutse gukorana n'abanyamakuru bakanyujijemo buri wese yivuga imyato agaragaza ko arenze mugenzi we.
Source : http://isimbi.rw/umwe-yamutuka-ku-babyeyi-riderman-ku-ihangana-rya-the-ben-na-bruce-melodie.html