Kiziguro: Hashyinguwe imibiri ine y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Mata 2022, ubwo hibukwagwa abiciwe i Kiziguro aho Jenoside yakoranywe ubukana budasanzwe ishyigikiwe na Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Komini ya Murambi, akaba yarahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yavuze ko yaba ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayikoze, impano bakwiriye guha Igihugu ari ugusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kucyubaka.

Ati 'Icyo nisabira mwe mwese mwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mukomeze mutange imbabazi. Burya gutanga imbabazi ni impano dufitiye iki gihugu, reka mbwire n'abakwiye gusaba imbabazi ko nubwo byabaye nta kindi bafite batanga nk'impano ku gihugu, usibye gusaba imbabazi.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye ko inzibutso zose zihurizwa hamwe mu Rwibutso bahawe n'Umukuru w'Igihugu, abizeza ubufasha butandukanye aho babukeneye no gukomeza gufatanya kubaka igihugu cyiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Solina Nyirahabimana, yavuze ko umurongo FPR-Inkotanyi yahaye Igihugu nyuma yo kukibohora ari wo watumye bamwe batihorera ahubwo bagahitamo kuba umwe.

Ati 'Kuba umwe ni inkingi FPR-Inkotanyi yubakiyeho imiyoborere myiza u Rwanda rwahisemo, twumvise aho twavuye, ububi bwabyo burahagije ngo bitume tubyanga burundu, tugashyira imbere ubumwe ubundi tugatera imbere.'

Yasabye urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga rukanyomoza abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ubuhamya bwa Manzi Aloys warokokeye i Kiziguro, wavuze uburyo kuva na mbere Abatutsi bo muri Komini Murambi batotezwaga.

Yasobanuye kandi uburyo yageze kuri Kiliziya ya Kiziguro bakanga kumukingurira agakomeza kwihisha hafi aho kugeza ubwo yumvise abari bahahungiye tariki 11 Mata batangiye kubarasaho no kubica.

Urwibutso rushya rwa Kiziguro rwashyinguwemo imibiri ine yabonetse, rusanzwe rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside 20.120.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yavuze ko yaba ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayikoze, impano bakwiriye guha Igihugu ari ugusaba imbabazi
Abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo gushyingura imibiri ine mu cyubahiro
Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 20
Habayeho guha icyubahiro abashyinguye mu Rwibutso rwa Kiziguro
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye Umukuru w'Igihugu ku rwibutso yabahaye
Minisitiri Solina Nyirahabimana yavuze ko FPR yunze Abanyarwanda bigatuma biteza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kiziguro-hashyinguwe-imibiri-ine-y-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)