Bruce Melodie yagobotse Samusure udakomeje kubanirwa n'ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bruce Melodie yemereye Samusure itike imugarura mu Rwanda nyuma y'uko uyu mukinnyi wa sinema nyarwanda amugaragarije ko atahiriwe n'ubuzima mu gihugu cya Mozambique.

Mu kiganiro cy'imbona nkubone Bruce Melodie yakoreye ku mbuga nkoranyambaga ze ku cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nka Samusure yamugaragarije ko ubuzima butamwohoroheye ndetse ko yifuza gutaha mu rwamubyaye.

Ati 'Amakuru yo ntayo byaranze pe, ahubwo reka mbigusabire aha ngaha rwose, uze kunshakira agatike ntahe dore hano byaranze.'

Bruce Melodie yahise amwemerera ko agomba kumuhamagara kuri telefone akamubwira uburyo bwo kumugezaho amafaranga y'itike y'indenge igomba kumugarura mu Rwanda.

Ati 'Uze kumpagara kuri telefone hanyuma tuvugane uburyo ngomba kuguha itike izakuzana. Samusure kandi ndakwemera cyane ubimenye.'

Mu Ukwakira kwa 2022, ni bwo Samusure cyangwa Makuta yimukiye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique aho asigaye atuye kuri ubu.

Mu Kuboza 2023, uyu mugabo wamenyekanye muri filime 'Seburikoko' yongeye kwigarurira imitwe y'ibitangazamakuru byo mu Rwanda ubwo Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiraga igihano cy'imyaka ibiri isubitse mu gihe cy'umwaka umwe n'ihazabu ya miliyoni eshatu ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Bruce Melodie yemereye Samusure itike yo gutaha
Samusure amaze imyaka 3 muri Mozambique



Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yagobotse-samusure-udakomeje-kubanirwa-n-ubuzima.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)